Burundi: Red Tabara yigambye kwica abapolisi n’Imbonerakure nyinshi

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa Red-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, watangaje ko wishe abapolisi icyenda b’iki gihugu n’Imbonerakure zibarirwa muri 20, nyuma yo kugaba igitero ku birindiro byawo biri ahitwa mu Bugarama.

Mu itangazo uriya mutwe wasohoye ryashyizweho umukono n’umuvugizi wawo, Augustin Ngenzi, wavuze ko byabaye mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 23 Kanama.

Itangazo riragira riti: “Kimwe mu birindiro byacu kiri muri Komini Bugarama mu ntara ya Rumonge, cyatewe n’abapolisi bo muri Polisi y’u Burundi bari kumwe n’Imbonerakure nyinshi. Abarwanyi ba Red-Tabara birwanyeho, bica abapolisi icyenda n’Imboberakure zibarirwa muri 20.”

Red-Tabara yongeyeho ko yanafashe intwaro abayiteye bari bafite.

Inzego zishinzwe umutekano mu Burundi ntacyo ziratangaza kuri kiriya gitero, gusa abatuye muri kariya gace babwiye Radiyo RPA ikorera i Burundi ko bumvise urusaku rw’amasasu ubwo abarwanyi b’uriya mutwe bari bahanganye n’abashinzwe umutekano.

RED-Tabara (RĂ©sistance pour un État de Droit au Burundi) irwanya ubutegetsi bw’u Burundi kuva muri Mata 2015, ubwo iki gihugu cyinjiraga mu bihe by’umutekano muke byakuruwe n’uko hari abatari bashyigikiye ko Pierre Nkurunziza yiyamamariza manda ya gatatu.

Kuva icyo gihe ikunze kugaba ibitero mu Burundi iturutse mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igakozanyaho n’inzego zishinzwe umutekano mu Burundi.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Burundi: Red Tabara yigambye kwica abapolisi n’Imbonerakure nyinshi
    Uretse ubwenge bucye,ikinyejana turimo kuica mugenzi wawe nta shema na ricye biteye,yego wamwishe none nyuma yaho harya wakuyemo iki?aho umushyize ejo cg ejo bundi haragutegereje.icara witecyerezeho utasanga ko wibeshye cyaneeee

  2. Burundi: Red Tabara yigambye kwica abapolisi n’Imbonerakure nyinshi
    Uretse ubwenge bucye,ikinyejana turimo kuica mugenzi wawe nta shema na ricye biteye,yego wamwishe none nyuma yaho harya wakuyemo iki?aho umushyize ejo cg ejo bundi haragutegereje.icara witecyerezeho utasanga ko wibeshye cyaneeee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *