Byinshi wamenya ku bahowe Imana b’i Buganda bishwe urw’agashinyaguro bazira imyemerere

Sangiza iyi nkuru

Abahowe Imana b’i Buganda ni itsinda ry’abantu 45 bo mu idini ya Angilikani n’Abagatolika bishwe ku ngoma ya Kabaka Mwanga, hagati y’umwaka w’1885 n’1887. Abangilikani muri aba bari 23, naho 22 bari Abagatolika. Tariki ya 18 Ukuboza 1964 ni bwo Papa Paul VI yabinjije mu batagatifu Kiliziya Gatolika yiyambaza. Buri Mwaka tariki ya 3 Kanama, ikaba izirikana umunsi wahariwe aba bahowe Imana.

Amateka y’abahowe Imana b’i Buganda

Mu ntangiriro, Abamisiyoneri ba Kiliziya Gatolika ni bo bageze mu Buganda mbere, bivugwa ko ari aba padiri bo mu bwoko bw’abapadiri bera (White Fathers), hari mu mwaka 1879.

Iki gihe Ubwami bwa Buganda bwayoborwaga na Kabaka Mutesa I. Muri iki gihe Mutesa yakiriye abo bazungu anabemerera gutangira kwigisha ivanjili nk’uko ari byo byari byarabazanye muri Afurika. Ibintu byaje guhinduka ubwo Umwami Mutesa yatangaga agasimburwa n’umuhungu we Mwanga.

Umwami Mwanga akimara kwima ingoma byahuriranye n’iza ry’abamisiyoneri bo mu itorero rya Angilikani ryari riyobowe na Musenyeri James Hannington, aho hari mu Kwakira umwaka 1885.

Joseph Mukasa wavukaga mu muryango w’umwami Mwanga akaba n’umwe mu bigishwa ba mbere b’abapadiri bera yatangiye gusaba umwami Mwanga ko yajya yigishiriza Ivanjili mu rugo rw’Umwami Mwanga. Ibi byarakaje bikomeye umwami Mwanga ku buryo yahise amuboha mu gihe kingana n’ukwezi yakimaze amutoteza kugera tariki ya 15 Ugushyingo 1885. Kuri iyi tariki, Umwami Mwangi yategetse ko Mukasa yicwa aciwe umutwe, aba umuntu wa mbere uzize ukwemera kwe mu bwami bwa Buganda.

Kabaka Mwanga akimara kwica umuvandimwe we Mukasa, yategetse ko urubyiruko rwose rwayobotse amadini y’abazungu bafatwa bagafungwa. Mu bafunzwe icyo gihe harimo abantu bose bari baramaze kubatizwa n’abo bapadiri ku isonga hari Charles Lwanga.

Umwami yakomeje gukusanya abo bayoboke b’amadini y’abazungu bose bakusanyiriwa hamwe mu mudugudu wa Namugongo. Muri uko gukusanyirizwa hamwe abayoboke b’idini rya Angilikani: Pontian Ngondwe wari umusirikare, Athanasius Bazzekuketta na Gonzaga Gonza bishwe bataragezwa Namugongo.

Nyuma abakusanyirijwe i Namugongo bajyanwe mu nzu y’imbohe. Tariki ya 3 Kanama 1886, abari bafungiwe i Namugongo batwikiwe ku ka rubanda mu miba y’imbingo.

Amazina y’abatwitswe ni Ambrose Kibuka, Anatole Kiriggwajjo, Achilles Kiwanuka, Mugagga, Mukasa Kiriwawanvu, Adolphus Mukasa Ludigo, Gyavira na Kizito.

Mu rupfu rw’aba bagabo, hiciwemo n’ingabo za Mwangi yashinjije ubugambanyi no gukorana n’abazungu abo ni Bruno Serunkuma, James Buzabaliawo na Luke Banabakintu.

Abo bakimara gupfa, Mwanga yakomeje urugendo rwo kwica uwahirahiraga kwizera imyemerere y’Abanyaburayi. Mu bantu bishwe nyuma yabo hari Matthias Mulumba, Andrew Kaggwa ,Noe Mawaggali na Jean Marie Muzeyi wishwe ku wa 27 Mutarama 1887.

Mu mwaka w’1920, Papa Benedigito wa XV yashize abahowe Imana 22 b’i Bugande bari mu idini ya Gatolika mu cyiciro cy’Abahire. Tariki ya 18 Ukwakira 1964, Papa Paul VI yabinjije mu rwego rw’abatagatifu biyambazwa n’abemera amahame ya Kiliziya Gatolika y’i Roma.

Abahowe Imana b’i Buganda, umunsi wabo wizihizwa muri Kiliziya Gatolika tariki 3 Kanama buri mwaka.

Uturonde rw’abahowe Imana b’i Buganda

1. Achilleus Kiwanuka
2. Adolphus Ludigo-Mukasa
3. Ambrosius Kibuuka
4. Anatoli Kiriggwajjo
5. Andrew Kaggwa
6. Antanansio Bazzekuketta
7. Bruno Sserunkuuma
8. Charles Lwanga
9. Denis Ssebuggwawo Wasswa
10. Gonzaga Gonza
11. Gyavira Musoke
12. James Buuzaabalyaawo
13. John Maria Muzeeyi
14. Joseph Mukasa
15. Kizito
16. Lukka Baanabakintu
17. Matiya Mulumba
18. Mbaga Tuzinde
19. Mugagga Lubowa
20. Mukasa Kiriwawanvu
21. Nowa Mawaggali
22. Ponsiano Ngondwe

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Byinshi wamenya ku bahowe Imana b’i Buganda bishwe urw’agashinyaguro bazira imyemerere
    Murakoze cyane kuri aya mateka mutugejejeho. Bakuru bacu batashye ijuru mudusabire muri uru rugendo rwacu mu isi tuzarusoze amahoro tuze gufatanya namwe gutaramira ijuru.

  2. Byinshi wamenya ku bahowe Imana b’i Buganda bishwe urw’agashinyaguro bazira imyemerere
    Murakoze cyane kuri aya mateka mutugejejeho. Bakuru bacu batashye ijuru mudusabire muri uru rugendo rwacu mu isi tuzarusoze amahoro tuze gufatanya namwe gutaramira ijuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *