Leta ya Uganda irashinja u Rwanda kuregeza imipaka yarwo, ibyo ivuga ko bituma abaturage baturutse i Kigali no mu bindi bice by’igihugu binjira ku butaka bwayo muri iki gihe cyo gukumira icyorezo cya Virusi ya Corona. Minisitiri Nduhungirehe yabwiye bwiza.com ko ibyo Uganda ivuga ari ibinyoma
Ni nyuma y’igihe iki gihugu kimennye abasirikare ku mipaka igihuza n’u Rwanda, mu rwego rwo kwirinda ko hari abashobora kwinjira ku butaka bwacyo muri iki gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Virusi ya Corona.
Uganda yafashe icyemezo cyo gushyira abasirikare ku mipaka yayo n’u Rwanda, nyuma y’igihe gito u Rwanda na rwo ruhisemo gufunga imipaka yarwo, nk’imwe mu ngamba yo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Virusi ya Corona.
N’ubwo u Rwanda rwafashe icyo cyemezo, Uganda yo ivuga ko u Rwanda rwaregeje mu gukumira ingendo zambukiranya ibihugu byombi, bigatuma abanya-Uganda n’Abanyarwanda babona ibyanzu banyuramo binjira ku butaka bwayo.
Impamvu ngo ni uko u Rwanda rufite umubare nunini w’abanduye Coronavirus kurusha Uganda, nk’uko Chimpreports yabivuze.
Darius Nandinda, umuyobozi w’akarere ka Kabale ubwo yaganiraga n’ikipe y’abantu bashyizweho mu gukumira Coronavirus muri ako karere, yavuze ko kuba u Rwanda rwararegeje abishingira ku kuba rwaragabanyije ingufu rwakoreshaga rurinda imipaka ubwo rwabuzaga abaturage barwo kwinjira muri Uganda.
Lt. Col. Robert Nahamya uyobora Bataillon ya 19 mu ngabo za Uganda, we yavuze ko Abanyarwanda bakunze kwinjira ku butaka bwa Uganda ari abacuruza ikinyobwa cya Waragi baba bumvikanye n’abayobozi b’inzego z’ibanze muri Uganda baba banze gufatanya n’ingabo zabo.
Lt. Col Nahamya yavuze ko agiye kongera abasirikare ku mupaka mu rwego rwo guhangana n’abambuka uko bishakiye.
Ibyo Uganda ivuga ni ibinyoma-Nduhungirehe
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Oliver Nduhungirehe, yabwiye Bwiza.com ko ibyo Uganda ivuga byose ari ibinyoma.
Amb. Nduhungirehe yavuze ko imipaka y’u Rwanda yose ifunze kubera icyorezo cya Virusi ya Corona, amakamyo atwara ibicuruzwa akaba ari yo yonyine yemerewe kwambuka, hakurikijwe ibyemezo byafashwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Mu gihe Uganda ivuga ko kuba u Rwanda rukomeje kurangaza imipaka yarwo ari ukubera ko rufite umubare nunini w’abanduye Coronavirus kurusha Uganda, Nduhungirehe yavuze ko Uganda na yo ifite abanduye kiriya cyorezo kandi bakaba nta n’umwe waturutse mu Rwanda.
Yagize ati” Uganda na yo ifite Coronavirus. None se turohereza abantu ngo babanduze Corona kandi bayifite kubera iki? Abantu 44 banduye Coronavirus Uganda ifite nta n’umwe waturutse mu Rwanda.”
Amb. Nduhungirehe yavuze ko Coronavirus ari icyorezo cyugarije Isi, ikaba impamvu Uganda na yo yagakwiye gufatanya n’Isi mu guhangana na cyo aho guhimba ibinyoma bidafite ishingiro.



2 Responses
COVID-19: Uganda irashinja u Rwanda kuregeza imipaka, Amb. Nduhungirehe aravuga ko ari ibinyoma
Uganda irashaje nkuko iyoborwa n’abasaza batazi aho isi igeze! Aba nibo babwejaguraga ejobundi ngo imipaka irafunze none bati muri kuregeza mufunge imipaka. Bakwihaye akabanga ko twabacishijemo ijisho
COVID-19: Uganda irashinja u Rwanda kuregeza imipaka, Amb. Nduhungirehe aravuga ko ari ibinyoma
Uganda irashaje nkuko iyoborwa n’abasaza batazi aho isi igeze! Aba nibo babwejaguraga ejobundi ngo imipaka irafunze none bati muri kuregeza mufunge imipaka. Bakwihaye akabanga ko twabacishijemo ijisho