Didier Drogba yahinduye ibitaro bye ikigo kivurirwamo Coronavirus

Sangiza iyi nkuru

Umunya Côte d’Ivoire, Didier Drogba, yahaye Leta y’igihugu cye ibitaro bye ngo bikoreshwe nk’ikigo kizajya gikurikiranirwamo abanduye icyorezo cya Virusi ya Corona.

Ibi bitaro bya Drogba biherereye i Abidjan, bikaba byarafunguwe muri 2016 mbere yo kwitirirwa Laurent Pokou wahoze akinira inzovu za Côté d’Ivoire wapfuye muri uriya mwaka.

Amakuru y’igikorwa cya Drogba yashimangiwe na Vincent Toh Bi Irie, umuyobozi w’inama njyanama y’umujyi wa Abidjan, wamushimiye ku bw’igikorwa cye yise icyo”Gukunda igihugu”, mbere yo gushimangira ko kiriya kigo kizagira uruhare runini mu kurwanya Coronavirus.

Muri Côte d’Ivoire harabarurwa abantu barenga 570 banduye icyorezo cya Virusi ya Corona, mu gihe abo kimaze kwica ari batanu kuva cyagaragara bwa mbere muri kiriya gihugu ku wa 11 Werurwe.

Byatumye Leta y’iki gihugu ishyiraho ibigo byo guhangana na cyo, birimo 13 byo mu murwa mukuru Abidjan, na 45 byo hirya no hino mu gihugu.

Didier Drogba yaherukaga mu itangazamakuru mu byumweru bishize, ubwo yamaganaga icyifuzo cy’abaganga b’Abafaransa cyo kugeragereza urukingo rwa Virusi ya Corona ku Banyafurika.

Icyo gihe yavuze ko Afurika atari Laboratwari yo kugeragerezamo inkingo, ibishimangira buryo ki akomeje kwitanga mu rwego rwo guhangana na Coronavirus.

Urugamba asa n’uwatangije we na mugenzi we Samuel Eto’o, rwashyigikiwe na Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), wavuze ko nta rukingo rwa Coronavirus rukwiye kugeragerezwa muri Afurika.

Kuba Drogba yemeye gutanga biriya bitaro bye biri muri bitanu afite mu mijyi itandukanye afite muri Côte d’Ivoire, byatumye yiyongera ku bandi bazwi muri ruhago bakomeje gufasha isi guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Aba barimo nka Sadio Mané witanze amafaranga afasha igihugu cye cya Sénégal, Lionel Messi wafashije Espagne na Argentine, Cristiano Ronaldo wafashije Portugal, Neymar Jr wafashije Brésil na Robert Lewandowski wafashije Pologne.

Abakinnyi n’abatoza mu gihugu cy’Ubwongereza bo batangije igikorwa cyiswe’ Player Together’, mu rwego rwo gukusanya amafaranga yo gufasha kiriya gihugu guhangana na Coronavirus.

Abakinnyi barenga 160 baragishyigikiye, barimo ab’amakipe ya Southampton na Wolvermpton bemeye guhara imishahara yabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *