Dore impamvu zishobora gutuma wemererwa guhindura ifoto yawe iri ku ndangamuntu

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bavuga ko amafoto ari ku marangamuntu yabo ahabanye n’uko bagaragara ubu ku buryo hari aho bayerekana ntibemere ko ari bo, bagasaba ko ifoto zo ku marangamuntu zajya zihindurwa buri myaka 10.

Mu biganiro hagati yabo, abaturage bumvikana bavuga ko kuba umuntu afata indangamuntu ku myaka 16 bituma agenda ahinduka ku buryo atagira imyaka 40 agisa nk’uko yari asa.

Hari abavuga ko hari igihe umugabo amera ubwanwa, gukora impanuka se n’ibindi.

Ku bw’ibyo, hari abavuga ko byari bikwiye ko ifoto iri ku irangamuntu ihindurwa ikajyanishwa n’uko umuntu aba agaragara mu gihe aba agezemo. Bavuga ko bishobotse amafoto ari ku marangamuntu yajya ahindurwa nibura mu myaka iri hagati y’itanu n’icumi.

Umukozi ushinzwe guhuza inzego n’ikigo n’Itangazamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Umushinga w’Irangamuntu (NIDA), Bagwaneza Annet, yabwiye RADIOTVA10 ko umuntu wifuza guhindura ifoto iri ku irangamuntu abyemererwa n’amategeko ariko agatanga impamvu zumvikana.

Akomeza agaragaza izo mpamvu, ati “Kuba isura y’umuntu yarahindutse mu buryo bugaragara tuvuge yari afite nk’imirari akajya kuyikosoza cyangwa se ibibare na byo akabikosoza cyangwa se umuntu yagize ibyago agira impanuka agira inkovu mu maso arahinduka.”

Uwifuza guhinduza ifoto ku irangamuntu, abisaba NIDA akayandikira ubundi akajyana iyo rangamuntu na we ubwe akajyayo kugira ngo basuzume ubwo busabe bwe.

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Dore impamvu zishobora gutuma wemererwa guhindura ifoto yawe iri ku ndangamuntu
    Rwose pe badufashye nkanjye nafashe identity niga 6primary kumyaka 18. Ubu mfite 32 narahindutse pe ubwanwa bwo mfite wagirango ngo ndimukuru wa rick rossi mudufashe muduhindurire aya mafoto pe.

  2. Dore impamvu zishobora gutuma wemererwa guhindura ifoto yawe iri ku ndangamuntu
    Rwose pe badufashye nkanjye nafashe identity niga 6primary kumyaka 18. Ubu mfite 32 narahindutse pe ubwanwa bwo mfite wagirango ngo ndimukuru wa rick rossi mudufashe muduhindurire aya mafoto pe.

  3. Dore impamvu zishobora gutuma wemererwa guhindura ifoto yawe iri ku ndangamuntu
    nanjye iki kibazo ndagifite.maze kwimwa service zitandukanye kubera ifoto iri kwirangamuntu ntaho ihuriye nanjye nabantu 2 batandukanye.

  4. Dore impamvu zishobora gutuma wemererwa guhindura ifoto yawe iri ku ndangamuntu
    nanjye iki kibazo ndagifite.maze kwimwa service zitandukanye kubera ifoto iri kwirangamuntu ntaho ihuriye nanjye nabantu 2 batandukanye.

  5. Dore impamvu zishobora gutuma wemererwa guhindura ifoto yawe iri ku ndangamuntu
    Nukuribirakwiye
    Nubunanjye ld yanjye harahobatanzepe sinzicyonzakora

  6. Dore impamvu zishobora gutuma wemererwa guhindura ifoto yawe iri ku ndangamuntu
    Nukuribirakwiye
    Nubunanjye ld yanjye harahobatanzepe sinzicyonzakora

  7. Dore impamvu zishobora gutuma wemererwa guhindura ifoto yawe iri ku ndangamuntu
    Ahubwos nkajye nifotoje hashize umwakanayo ndabon bibabyatewe Niki musobanurir cyangwe mufash murakoz

  8. Dore impamvu zishobora gutuma wemererwa guhindura ifoto yawe iri ku ndangamuntu
    Ahubwos nkajye nifotoje hashize umwakanayo ndabon bibabyatewe Niki musobanurir cyangwe mufash murakoz

  9. Dore impamvu zishobora gutuma wemererwa guhindura ifoto yawe iri ku ndangamuntu
    Ikibazo kiba muri nida kigomba gukosorwa pe kuko borabangamye cyane umuntu akoshoje ID iragiye imaze imyaka 2years bamwohereje muri nida agezeyo ngo nawemerewe kuza muri nida ngo tegereza ubwo ibyo nibiki mugomba kudukorera ubuvugizi Ex,umuntu abona akazi kubera ID none iragiye imaze iyo myaka ubwose azabaho gute

  10. Dore impamvu zishobora gutuma wemererwa guhindura ifoto yawe iri ku ndangamuntu
    Ikibazo kiba muri nida kigomba gukosorwa pe kuko borabangamye cyane umuntu akoshoje ID iragiye imaze imyaka 2years bamwohereje muri nida agezeyo ngo nawemerewe kuza muri nida ngo tegereza ubwo ibyo nibiki mugomba kudukorera ubuvugizi Ex,umuntu abona akazi kubera ID none iragiye imaze iyo myaka ubwose azabaho gute

  11. Dore impamvu zishobora gutuma wemererwa guhindura ifoto yawe iri ku ndangamuntu
    Igitekerezocyange gishingiye mugusaba ko nahindurirwa iPhoto yindangamuntu kuberako igihecyokwifotoza cyagezendimubitaro nararembye bikomeye bityorero isurayange kundangamuntu isanabi nkabanifuzako bazamfasha bakayihindura

  12. Dore impamvu zishobora gutuma wemererwa guhindura ifoto yawe iri ku ndangamuntu
    Igitekerezocyange gishingiye mugusaba ko nahindurirwa iPhoto yindangamuntu kuberako igihecyokwifotoza cyagezendimubitaro nararembye bikomeye bityorero isurayange kundangamuntu isanabi nkabanifuzako bazamfasha bakayihindura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *