Dr Léo Mugesera yanze kugira icyo avuga ku jambo ashinjwa kuvugira ku Kabaya

Sangiza iyi nkuru

Dr Léon Mugesera wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yirinze kugira icyo avuga ku mbwirirwaruhame ashinjwa kuvugira ku Kabaya mu 1992 ivugwa kuba yari yuzuye urwango rukomeye ku Batutsi, ndetse ikanabagiraho ingaruka kuko abenshi batangiye kwicwa nyuma gato y’uko yari imaze kuvugwa.

Kuri uyu wa gatanu ni bwo hari hasubukuwe urubanza ku bujurire bwa Dr Leon Mugesera, nyuma yo kugaragaza ko atishimiye igifungo cya burundu yahawe muri 2016 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bitatu muri bitanu yashinjwaga, byose bifitanye isano na Jenoside.

Dr Leo Mugesera yaherukaga kugaragara imbere y’ubutabera muri Werurwe uyu mwaka, ubwo yitabiraga iburanisha ku bujurire bwe gusa urubanza ntirube nyuma yo kwihana umwe mu bacamanza bari bagize inteko iburanisha.

Kuri uyu wa gatanu ubwo Dr Mugesera yari yitabiriye iburanisha ku rubanza rw’ubujurire bwe, umucamanza yamubajije niba noneho yemera ko imbwirirwaruhame yavugiwe ku Kabaya ari iye, bijyanye n’uko yari yarakunze kuyihakana.

Mu bihe bitandukanye ubwo uyu wahoze ari umwarimu muri Kaminuza yitabiraga iburanisha, yakunze kuvuga ko amagambo ashinjwa kuvuga atari umwimerere, agasaba ko yateshwa agaciro ngo kuko ari yo amufunze burundu.

Nko muri Gashyantare uyu mwaka Mugesera yabwiye urukiko ko yiyambaje impuguke mu gusesengura amajwi, zigasanga imbwirirwaruhame azira yararemekanyijwe. Ati” Iri jambo si isugi, si umwimerere, nta budakemwa rifite.”

Ubwo yasubizaga umucamanza wamubajije niba noneho yemera iriya mbwirirwaruhame, yagize ati” Igisubizo nshobora gutanga, icya mbere ni uko nta muntu ndimo kuburanira, icyo ndagisubije, ntawe ndimo kuburanira. Icya kabiri ni uko iki ari ikimenyetso cyazanwe, kikaba kiri no mu icarubanza. Icya gatatu, ntabwo ndimo gusesengura iri jambo nta nubwo ndi kurisobanura.”

Kuba ari we wavuze iri jambo cyangwa atari we yanze kugira icyo abivugaho, ashimangira ko ririya Jambo ari ikimenyetso cyazanwe n’abamureze.

Mugesera yavuze ko mu nyandiko y’urubanza rwe hari aho usanga interuro yanditse igice ahandi hari utudomo dutatu, akemeza ko kuyandika uko yakabaye byari gutanga ikindi gisobanuro cyashoboraga kuganisha ku wundi mwanzuro.

Yatanze urugero rw’ahavuzwe ko yasabye ko bakora lisiti z’abantu bohereje abana mu Nkotanyi. Ku bwe ngo byari biteganyijwe mu gitabo cy’amategeko ahana, ngo “Azahanishwa urupfu umuntu wese uzafata abasirikare ashatse mu giturage hose ashaka abana abaha ingabo z’amahanga zitera Repubulika”, ibyo yahuje no kuba muri iki gihe abantu bashaka kujya mu mitwe irwanya u Rwanda babiryozwa.

Mugesera kandi yavuze ko muri iyo mbwirwaruhame hanakomojwe kenshi ku byavuzwe n’abandi (icyo yise citation), ku buryo ngo nabyo urukiko rwagombaga kuba rwarabibonye, ko atari amagambo bwite.

Dr Léo Mugesera yanagarutse ku batanze ubuhamya mu rubanza rwe, avuga ko hari abatangabuhamya ubushinjacyaha bwitwaje nyamara batamuzi ku maso akemeza ko abenshi bamushinje ibinyoma.

Yatanze urugero rw’uwavuze ko yari ku Kabaya, ariko amagambo yavuze ko yMugesera yavuze akaba ntaho ahuriye n’ijambo ubushinjacyaha bwazanye mu rukiko, bikaba ngo ari ibimenyetso bibiri bivuguruzanya.

Mugesera kandi yagaragaje ko abatangabuhamya be batigeze bahabwa umwanya wo kumuvuganira. Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Mugesera yakabaye yemera ko ijambo ryavugiwe ku Kabaya ari irye cyangwa akarihakana, ariko mu kurihakana ntakwiye kugira ubureganzira bwo kugaragaza icyo uwarivuze yashakaga kuvuga.

Umushinjacyaha yavuze ko Mugesera n’ubwo yavuze ko asubiza ku mbwirwaruhame kuko ari ikimenyetso cyatanzwe, bidafite ishingiro kuko mu rubanza ntiharegwa ijambo, haregwa uwarivuze.

Yavuze ko ibyo Mugesera avuga ko byari mu ijambo rigarukwaho byarebaga amatora cyane kuko harimo iryo jambo inshuro 17, atari byo kuko bibaye kubara amagambo, umuzi w’imbwirwaruhame waba Inyenzi kuko zivugwamo inshuro 27.

Yanavuze ko hari andi magambo Mugesera yirinze kuvuga nko kuba hari abantu bazanyuzwa muri Nyabarongo, akaba ntaho abona Urukiko rw’Ubujurire rwahera ruvuga ko iyo mbwirwaruhame yarebaga amatora.

Biteganyijwe ko iburanisha rizakomeza ku wa Mbere tariki 22 Kamena 2020, saa tatu za mu gitondo, hasobanurwa byimbitse inenge Mugesera yabonye mu batangabuhamya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *