Uwahoze ari Perezida w’inteko ishinga amategeko mu Rwanda (1997-2000), Joseph Sebarenzi Kabuye avuga ko icyemezo cya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump cyo kugumisha Uburundi mu bihugu biri mu bihe bidasanzwe kizagira ingaruka nyinshi. Mu nyandiko iri ku rubuga rw’Ibiro bya perezida wa Amerika, Trump amenyesha inteko ati “Ibintu mu Burundi byakomeje kurangwa n’ubwicanyi n’ubundi bugizi bwa nabi ku baturage, gushishikariza ubugizi bwa nabi n’ubugizi bwa nabi bushingiye kuri politiki.” Dr Sebarenzi ati “ Iyo igihugu kiri mu bihe bidasanzwe biba bivuze ko muri icyo gihugu hari ihutazwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, hari ibibazo by’uko abantu batisanzura. Iyo igihugu gifatwa gutyo, abantu bafatirwa ibyemezo nko kutajya muri Amerika, gufatira imitungo yabo bafite muri Amerika, kubuza Abanyamerika gukorana nabo ubucuruzi cyangwa indi mikoranire ndetse habaho gufatira igihugu ibihano mu rwego rw’ubukungu,” Yakomeje abwira BBC dukesha iyi nkurU ko “ Ubwo Perezida Trump yavuze ko bikomeza, bivuze ko bizagira ingaruka ku bukungu bw’Uburundi no ku mibereho y’abafatiwe ibyemezo.” Ku rundi ruhande, Dr Sebarenzi yavuze ko bishoboka ko imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko ya Amerika ishobora kwemeza ko Uburundi buva mu bihe bidasanzwe kandi Trump yari yamaze kubibamenyesha. Ati “ Inteko ishinga amategeko ntiyasabwe kubyemeza cyangwa kubihakana ahubwo yamenyeshejwe ko icyo cyemezo gikomeza. Inteko ubwayo ishobora kwicara ubwayo ikavuga ko isanga Uburundi bwava mu bihe bidasanzwe, bashobora gufata icyo cyemezo, bibaturutseho.” Sebarenzi yavuze ko asanga ibi bitazabaho bitewe n’uko Amerika itarajwe ishinga n’Uburundi. Avuga ko ariko nanone kuba hari za raporo mbi ku Burundi zigezwa mu Muryango w’Abibumbye n’iz’indi z’imiryango itegamiye ku Burundi, bishobora gutuma kuvanwa mu bihe bidasanzwe byagorana. Icyemezo cyo kuvuga ko Uburundi buri mu bihe bidasanzwe cyafashwe kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2015 kivugururwa mu 2017 na 2018 ndetse no kuwa no kuwa 22 Ugushyingo 2019, kikaba kizakomeza. Leta y’Uburundi ntacyo iratangazwa kuri iki kibazo. Mu gihe gito gishize, ubutegetsi bw’u Burundi bwatangarije mu nama z’umuryango w’abibumbye (ONU) ko nta bibazo by’umutekano cyangwa guhohotera uburenganzira bwa muntu biri mu Burundi. Ambasaderi Albert Shingiro uhagarariye u Burundi muri ONU yatangaje ko ibivugwa biba bifite impamvu za politiki bigamije guharabika isura y’u Burundi mu mahanga.


