Bwiza
ads

Gasabo:Uwishe mugenzi we bakoranaga amuziza imyenda yarakatiwe

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Kane, 23 Ukwakira 2025 saa 05:12
Iminota 1 yo gusoma
Gasabo:Uwishe mugenzi we bakoranaga amuziza imyenda yarakatiwe

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, mu ntangiriro z'icyumweru rwasomye urubanza mu mizi rw’umugabo w’imyaka 47 y’amavuko wari ukurikiranyweho kwica mugenzi we bakoranaga mu igaraje amunize. 

Ni icyaha cyakozwe ku itariki ya 02 Kanama 2025, mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gatsata, Akagari ka Karuruma ubwo uregwa yagiranaga amakimbirane na mugenzi we akamufata akamuniga kugeza apfuye nk'uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.

Bivugwa ko uregwa yamwishe amuziza gucyeka ko ariwe wamutwariye imyenda yari yaguze akayishyira mu modoka bari barayemo bombi aho nyakwigendera yarindaga igaraje.

Urukiko rukaba rwemeje ko uregwa ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake; rumukatira igihano cy’igifungo cya burundu.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.