Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Wilson Mbaddi, yasubije Brig Gen Felix Kulayigye ku nshingano zo kuba Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda (UPDF).
Brig Kulayigye yasimbuye kuri uyu mwanya Brig Flavia Byekwaso mu minsi ishize wagiye ku masomo.
Lt Col Ronald Kakurungu ni we wari umaze iminsi avugira Igisirikare cya Uganda by’agateganyo.
Kulayigye wakunze kutavugwaho rumwe, yari asanzwe ari Komiseri ushinzwe Politiki muri UPDF akaba yari ayihagarariye mu nteko ishinga amategeko hagati ya 2016 na 2021.
Muri 2016 yari yarahagaritswe kuri ziriya nshingano akekwaho ubucuruzi bwa zahabu.
Brig Kulayigye wavukiye i Masaka akarererwa i Kisoro, yari yarabaye umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda hagati ya 2005 na 2013.



2 Responses
Gen Felix Kulayigye yasubijwe ku nshingano yahoze akora muri UPDF
Uyu mugabo ndamukunda cyane avuga I Kinyarwanda neza
Gen Felix Kulayigye yasubijwe ku nshingano yahoze akora muri UPDF
Uyu mugabo ndamukunda cyane avuga I Kinyarwanda neza