Gen. Omega yongejwe ipeti ngo ayobore FDLR itorohewe mu bya gisirikare

Sangiza iyi nkuru

Amakuru yashyizwe ahagaragara ni uko Maj. Gen. Pacifique Ntawunguka uzwi nka Omega yagizwe Umugaba Mukuru w’inyeshyamba za FDLR/FOCA ndetse agahabwa ipeti rya LIiyetona Jenerali (Lt. Gen.) ngo asimbure ku mugaragaro Lt. Gen. Sylivestre Mudacumura wishwe n’Ingabo za Congo-Kinshasa (FARDC).

Iki cyemezo biravugwa ko cyafatiwe muri Gurupoma ya Tongo,Teritwari ya Rutshuro muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ku munsi wo ku Cyumweru ubwo hateranaga inama nkuru y’abasilikare bakuru ba FDLR/FOCA yabereye mu birindiro bya FDLR bita i Parisi.

Gen.Omega agiye kuyobora ibikorwa bya Gisirikare bya FDLR mu gihe akarere nako gakomeje kwisuganya ngo gahashye inyeshyamba ziri mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa.

Agiye kuyobora FDLR yamaze gutakaza uwari umuvugizi wayo, Laforge Fils Bazeye kuko yafashwe akoherezwa mu Rwanda. Uyu kandi yafatanwe n’uwari ushinzwe ubutasi muri izi nyeshyamba. Ibi byaje gukurikirwa n’iyicwa rya Mudacumura, ikintu kigaragaza ko hari akazi kenshi kamutegereje.

Uyu ntawunguka ni we wari wungurije Mudacumura mu kuyobora ziririya nyeshyamba, uyu mugabo yavutse muri 1964 avukira mu cyahoze ari komine Gaseke, perefegitura ya Gisenyi ubu kaba ari mu karere ka Ngororero.

Ntawunguka yize amashuri abanza ahitwa Mbandari akomereza mu Rwankeri mu cyari Komini Nkuri aho yavuye akomereza muri Christ-Roi mu Karere ka Nyanza, aho yarangije yinjira mu ishuri rya Gisirikare ESM icyiciro cya 25 kuri Leta ya Habyarimana ndetse akaba yarize ibyo gutwara indege.

Mu mwaka wa 1994 Ntawunguka yari afite ipeti rya lieutenant.
Bamwe mu babanye na we bavuga ko yemera ubuhanuzi, agira irondakarere ndetse n’ivanguramoko. Azwiho kandi kutajenjekera urugamba nk’uko umwe mu bigeze kuba muri FDLR yabwiye Bwiza.com.

Yagize ati “ Ntabwo yabura kugaba ibitero shuma ku Rwanda, akunda imirwano kandi icyo yavuze biragoye kumuvuguruza.” Ni ingingo ituma ababanye na we bavuga ko ari “umunyagitugu”

Gen. Ntawunguka yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ndetse afatirwa ibihano n’akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye mu 2009.

Ari ku rutonde rumwe na Mbarushimana Callixte; Nzeyimana Stanislas Alias Deogratias Bigaruka Izabayo, Bigaruka, Bigurura, Izabayo Deo, hamwe na Mujyambere Leopold uheruka gufatirwa muri Congo, we uzwi nka Musenyeri; Achille cyangwa Frere Petrus Ibrahim.

Gen. Omega asimbuye Gen. Mudacumura warashwe n’Ingabo za Cogo (FARDC) yari asanzwe yungirije.

Gen. Omega yarasimbujwe

Muri iyo nama kandi umwanya wa Gen. Omega asize wahawe uwitwa Gen. Maj. Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Niyo Thedeum Koromboka Avé Marie Mugisha.

Gen. Koromboka yavutse mu 1965, avukira i Byumba mu cyahoze ari Komini Giti ubu ni mu Karere ka Gatsibo, yize igisirikare muri ERM ( École Royale Militaire) mu Bubiligi.

Rwandatribune ivuga ko yari yinjiye muri promotion ya 26, bityo bamuzana muri promotion ya 25 y’Ishuri rikuru rya gisilikare ESM, aho yaje gukomereza amashuri ya gisilikare mu gihugu cy’ububiligi muri Ecole Royale militaire(ERM), hanyuma aza gutsindwa aragarurwa mu gihe cy’amezi 6 yari amazeyo.

Amaze gutsindwa muri ERM akaza mu Rwanda yahise ajya kwigisha muri CI ( Centre d’Instruction) Bugesera, nyuma bamuha I Kompanyi muri operation ya Mutara, muri Batayo Muvumba yayibereye kandi S3 ushinzwe imirwano.

Mbere ya 1994 yongeye guhabwa amahugurwa mu Bufaransa.Nyuma ya 1994 yahungiye mu nkambi i Mugunga.
Yabaye mu gicengezi ayobora S/Sector yakoreraga Nyamugari, Ndusu, Gatonde akuriwe na Maj Bemera.

Yaje kuba Comd Bde muri Nord Kivu igihe gito bitaga Cancel muri DRC ahitwa Rutshuro, nyuma ajya muri Segiteri ya Kivu y’amajyepfo.

Yaje kuva muri Kivu y’amajyepfo akomereza muri Kivu y’amajyaruguru muri iki gihe akaba yari ashinzwe operasiyo (G3)muri FDLR/ FOCA.

Gen. Uzabakiriho, afite umugore n’abana babiri baba mu Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Gen. Omega yongejwe ipeti ngo ayobore FDLR itorohewe mu bya gisirikare
    Murabivuga ngo yongejwe…mukavuga ngo General…wagirango ni RDF yayamuhaye asyiiiiii

  2. Gen. Omega yongejwe ipeti ngo ayobore FDLR itorohewe mu bya gisirikare
    Murabivuga ngo yongejwe…mukavuga ngo General…wagirango ni RDF yayamuhaye asyiiiiii

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *