Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnson Busingye, yaciye amarenga y’uko igihugu cyose gishobora gusubira muri gahunda ya Guma mu Rugo nyuma y’uko hari bamwe binangiye bakanga kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.
Ni icyorezo imibare ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yerekana ko kimaze kwandurwa n’ababarirwa muri 2,540, barimo abantu umunani kishe ndetse n’abagikize 1,661; bigasobanura ko abakirwaye ari 871.
By’umwihariko nko mu minsi ine ishize imibare yerekana ko abamaze kwandura ari 340, mu gihe abakize ari 103 bonyine.
Kuba ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19 bukomeje kwiyongera, byatumye Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufata icyemezo cyo kuba bufunze Isoko rya Nyarugenge ndetse n’irizwi nko kwa Mutangana riherereye i Nyabugogo, mu rwego rwo kwirinda ko icyorezo cya Covid-19 gikomeza kwiyongera.
Nyuma y’umunsi umwe Umujyi wa Kigali ufashe kiriya cyemezo, Minisitiri w’Ubutabera abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yaciye amarenga y’uko igihugu cyose kiri gukoza imitwe y’intoki kuri gahunda ya Guma mu Rugo.
Minisitiri Busingye yagize ati: “Kwirinda Covid-19 byaravuzwe, birigishwa, bisubirwamo, ingamba turazibwirwa. Aho kumva ngo twubahirize ibyo dusabwa bamwe bakirara. None guma mu rugo totale (y’igihugu cyose) turayikozaho imitwe y’intoki, tuyikururiye.”
Minisitiri Busingye si we muyobozi wa mbere uciye amarenga y’uko igihugu gishobora gusubira muri Guma mu Rugo, dore ko na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, aherutse gutangaza ko mu gihe imibare y’ubwandu bwa Covid-19 yazamuka gahunda ya Guma mu Rugo ishoboka cyane.
Minisitiri Ngamije yabitangarije ku cyumweru tariki ya 16 Kanama, mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo y’igihugu, cyavugaga ku ntambwe zizakurikiraho mu guhangana n’ubwandu bushya bwa Covid-19.
Icyo gihe Ngamije yagize ati: “Gufunga birakomeye ariko ni icyemezo gishoboka. Abantu bakwiye kumenya ko umubare nukomeza kuzamuka, hari ibyemezo bimwe bikomeye bizaba ngombwa ko bifatwa. Muri iki cyumweru turapima mu masoko yose y’Umujyi wa Kigali ibizavamo bizagena intambwe zizakurikira.”
Minisitiri w’Ubuzima yibukije ko Leta itazicara ngo irebere icyorezo kirimo kurushaho gukwirakwira, yemeza ko izongera ingufu kugira ngo irusheho guhangana na cyo.
Si ubwa mbere u Rwanda rwaba ruashyizwe muri Gahunda ya Guma mu Rugo, dore ko ku wa 21 Werurwe rwari rwayishyizwemo, mbere yo kuyivanwamo tariki ya 04 Gicurasi.
Iyo gahunda yagiye isubizwaho mu bice bimwe na bimwe by’igihugu nko mu Mujyi wa Kigali, Intara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba; mu rwego rwo kwirinda ko ubwandu bwa Covid-19 bwabaga bwagaragaye bukomeza kwiyongera.

6 Responses
Guma mu Rugo y’igihugu cyose turayikozaho imitwe y’intoki_Minisitiri Busingye
Arikose iyi ni trophy mutuzaniye.abakozi murakomeza guhembwa guhembwa ,abahinzi bakomeze imirimo yabo .abadahembwa na leta bakomeze bicwe n,inzara .iyi si integuza iduhumuriza.

Ahubwo ibikwirakwiza covid byagaragaye ari byo biba bihagaritswe! Barebe intandaro yo kwiyongera kwayo ariho bakumira.
Kdi aho iri kugaragara cyane bahafatire ingamba abantu ntibahave bajya aho itari ahubwo abahari bapimwe bose kdi bavuzwe gukorera ingendo mu tundi duce tutarayandura.
Ubwo guma mu rugo ikurikize ahari abanduye aho gutekereza guma mu rugo y’igihugu cyose.

Muri iki gihe no muturere tumwe na tumwe biragaragara ko abamotor bariho bakwirakwiza corona. Nko mu majyaruguru y’igihugu ntibubahiriza ingamba zafashwe na Leta kuko hari abadakoresha sanitizer n’udutambaro twabigenewe.
Byongeye uwo yatwaye ntiwamenya niba yanduye cg atanduye,ubwo iyo yanduye aho amusiga yanduza abo ahasanze ntumenye aho uzamubariza n’abo yahuye nabo.
Numva ahegereye aho bavurira abarwayi ba Covid 19 abamotor baba bahagaritswe gato ngo turebe iyo byerekera kuko hari abagirana some communication and contacts n’abarwayi kdi bakongera bagatwara abagenzi banyuranye.