Bwiza
ads

Hong Kong: Abantu 128 bamaze kwemezwa ko bishwe n'inkongi y'umuriro

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Gatanu, 28 Ugushyingo 2025 saa 16:08
Iminota 1 yo gusoma
Hong Kong: Abantu 128 bamaze kwemezwa ko bishwe n'inkongi y'umuriro

Nibura abantu 128 nibo bamaze kwemezwa ko bapfuye bazize inkongi y'umuriro mu miturirwa yo guturamo ahitwa Taipo muri Hong Kong. Abantu 200 ntabwo baraboneka.

Ku wa Gatatu, serivisi zishinzwe kuzimya umuriro muri uyu mujyi zatangaje ko byibuze abantu 128 baguye mu nkongi y'umuriro yibasiye inyubako zo guturamo ziherereye i Taipo, mu nkengero z’imisozi miremire ya Hong Kong.

Abayobozi bemeje ko ibikorwa byo kuzimya umuriro byarangiye, bongeraho ko ubu icyakurikiyeho ari ukwinjira muri buri gice mu miturirwa irindwi yibasiwe mu miturirwa umunani y’amagorofa 32 yo guturamo.

Abantu bagera kuri 200 ntiharamenyekana irengero ryabo. Kugeza ubu, abashinzwe kuzimya umuriro basatse amazu arenga 1.000  bashakisha abarokotse.

Kuri uyu wa Gatanu, mu kiganiro n'abanyamakuru, abayobozi bavuze ko abantu 79 bakomerekeye muri iyo nkongi.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.