Izina “Inyeshyamba” ryakunze gukoreshwa muri ruhago nyarwanda, ariko kuva muri Nzeri umwaka ushize, ryavuzwe biturutse mu kipe ya Rayon Sports yakunze kuvugwamo ibibazo by’abashakaga guhirika ubuyobozi bwayo no kuyishakamo inyungu mu buryo butemewe n’amategeko.
Izo nyeshyamba zenda gusa na twa dutsiko ndetse n’imitwe yitwaza intwaro igakoresha ingufu z’umurengera igamije impinduka z’ibidahuye n’umurongo wabo. Inyeshyamba zikunze kuba zirwanya ubutegetsi bw’ibihugu, aho ku isi usanga ibihugu byinshi zibarizwamo. Muri Rayon Sports zikunze kuvugwamo akenshi ziba zihanganye n’ubuyozi bw’iyi kipe.
Muri Rayon Sports kuri ubu Inyeshyamba zivugwamo zishinjwa gushaka gushimuta iyi kipe nyuma yo kuyigusha mu bihombo bikomeye, mbere y’uko Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rukora nk’umuhuza mu kumvikanisha impande ebyiri zari zihanganye.
Munyakazi Sadate wari umaze igihe ahanganye n’abo yise abashaka gufata Rayon Sports bakayigira iyabo ni we wahawe na RGB ububasha bwo kuyobora iyi kipe nta wumuvangiye. Nyuma y’icyemezo cya RGB benshi batgerereranyije amatsiko ikizakurikira hagati ya Munyakazi n’abatamwemera. Amategeko azubahirizwa niki kizakurikira? Uko byagenda kose ugomba kuyobora iyi kipe yabashije kwiga byinshi byamufasha kwigizayo ibigusha biyirimo. Igihe yaba ari Sedate uzakomeza kuyiyobora ni amahirwe yo kwigizayo imitego yose n’abayitegaga.
Ni urugamba rutoroshye uyu mugabo yarwanye, gusa rutararangira kuko abashakaga inyungu muri Rayon Sports batapfuye, bityo bakaba bashobora kutava ku izima ahubwo bagashaka ibindi byanzu bacamo kugira ngo bigarurire iyi kipe ikundwa na benshi mu gihugu.
Sadate akwiye kuroba inyeshyamba akazishyira ku ruhande
Mu biganiro Perezida Sadate yagiye agirana n’itangazamakuru mu minsi yashize, ndetse no mu mabaruwa yandikiye RGB na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko hari ababaye abayobozi ba Rayon Sports bashaka kuyishimuta bakayigira iyabo.
Ibi bihurirana n’amagambo yari yatangaje muri Nzeri umwaka ushize, ubwo yatangazaga ko ishyamba riba muri Rayon Sports we n’abo bari baheruka gutorerwa kuyobora iyi kipe bazaritema.
Ati “Inyeshyamba ni iki? Ngo Ishyamba muri Rayon Sports ntirijya ricika, tuzaritema niturangiza dutwike ibihuru byaryo. Twe turi tayari, abarwanya Rayon Sports bitege ko turi tayari.”
Mu ibaruwa Sadate yandikiye RGB mu minsi yashize, yagarutse cyane ku witwa Ngarambe Charles uyobora umuryango wa Rayon Sports, amushinja kuba muri bamwe mu bahoze bayiyobora bashaka kuyishimuta bagambiriye gukoresha izina ryayo mu nyungu zabo bwite.
N’ubwo Munyakazi nta bandi yagaragaje amazina, nta wahakana ko nta bindi bifi bya rutura na byo birekerereje bigamije gusahura Rayon Sports, na cyane ko hari abatungwa agatoki mu kwitambika imishinga y’iyi kipe barimo n’abayitera inkunga.
Aba bose Sadate yavuze ko bakunda kuduruvanga Rayon Sports kubera ko abafite ibyo bayishakamo binyuranyije n’amategeko, abashaka guhisha amakosa yakozwe mu micungire y’umutungo nk’umurage wabaye karande muri Rayon Sports, ni bo agomba kwigiza ku ruhande, ishyamba bihishemo akaritema niba adakeneye gutezwa na bo ibibazo bikomeye nk’uko aherutse kubihishura.
Umukoro wo kongera gushyira hamwe abafana mu yitegereje Sadate
Niba hari urugamba rutoroshye rutegereje Perezida wa Rayon Sports, harimo urwo kongera kugarurira igikundiro Rayon Sports mu maso y’abakunzi bayo.
Ni nyuma y’uko ibibazo iyi kipe yarimo mu minsi yashize byatumye isa n’icikamo ibice, abafana benshi batakariza icyizere ubuyobozi, mu gihe bake bashoboka ari bo babunambyeho.
Ibyo guta icyizere cy’aba Rayon byahereye kuri Muhawenimana Jean Claude ubayobora ku rwego rw’igihugu, wasabye Perezida Sadate gutera ikirenge mu cya Jean Paul Nkurunziza wari umuvugizi wa Rayon Sports na Abraham Kelly wari umunyabanga mukuru wayo na we akegura.
Aganira na Radio 10 yagize ati” Njyewe ndumva yakwegura. Njyewe ndamwisabira. Namushima, tujye dushima tunagaye, nashima ibyiza yakoze, kandi ibyo atakoze na we ni umuntu.”
Muhawenimana yari yavuze ko Sadate aramutse yeguye byatuma izina rye n’irya Rayon Sports muri rusange ridakomeza kwangirika.
Icyifuzo cya Muhawenimana cyakurikiwe n’icyemezo cyafashwe n’ihuriro ry’abafaba ba Rayon Sports ku rwego rw’igihugu cyo kutakariza icyizere Perezida Sadate.
Ni aha Munyakazi rero kugira ngo yongere kwigarurira imitima y’aba-Rayon, ibitari ibyo ikipe izakumbura wa murindi w’abayihebeye. Imbaraga yakoresheje arwana ku buzima bw’ikipe akunda ntizikazapfe ubusa nk’uko aba Rayon babimusabye.
Hanakenewe ikipe itanga ibyishimo
Ubuyobozi bwa Rayon Sports kandi bukwiye gutekereza ko umusaruro umufana aba yiteze ku ikipe ye ari ibyishimo bituruka ku nsinzi. Kimwe mu byo Perezida Sadate yazize, ni uko Rayon Sports itemeje abafana bayo ngo ibaramutse ibyishimo nk’ibyo yari yabahaye mu mwaka wari wabanje.
Muri uyu mwaka bizasaba ubuyobozi akazi gakomeye kugira ngo ibyishimo biboneke, na cyane ko Rayon Sports ikwiye kubanza yishumbusha abakinnyi batanu imaze gutakaza, ndetse ikanongeramo amaraso mashya ashobora kuyifasha kuzahangana n’amakipe yamaze kuyitanga ku isoko.
Magingo aya biravugwa ko abarimo Kakule Mugheni Fabrice, Bizimana Yannick, Iragire Said, Mugisha Gilbert na Rugwiro Herve bashobora kwiyongera kuri Eric Rutanga, Eric Irambona, Eric Iradukunda, Yves Kimenyi na Sarpong Michael na bo bagasohoka muri Rayon Sports.
Igisubizo kuri gahunda nshya ya Rayon Sports ni ku wa gatatu
BWIZA yagerageje kuvugana na Perezida wa Rayon Sports kuri gahunda nshya iyi kipe ifite nyuma yo kwigobotora bimwe mu bibazo byari biyugarije, atubwira ko twaba dutegereje umunsi wo ku wa gatatu tariki ya 03 Kamena, kuko ari bwo hazaba ikiganiro n’abanyamakuru gisubiza ibibazo byose birebana na Rayon Sports.
Ikiriho ni uko ibyo Sadate yanyuzemo byatumye amenya umukunzi n’umwanzi, ku buryo akomeje kuyobora iyi kipe byaba uburyo bwo kwigizayo no kuroba inyeshyamba akazigiza ku ruhande, Bityo akaba yashyira ikipe ku murongo nubwo ari urugamba rutoroshye rubonwa na buri wese ukurikira ib’iyi kipe ikunzwe mu gihugu.


