Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yemeje ko amategeko y’ubutetsi bw’abakoloni yose ku Rwanda ateshwa agaciro.
Amategeko agera 1,000 agaragara mu igazeti ya Leta yasohotse kuwa 23 Nzeri 2019. Ni amategeko yashyizweho n’abakoloni hagati ya 1885 na 1962.
Rimwe muri aya mategeko ni iryavugaga ko umuntu wese utanga inzoga ku ideni cyangwa ku buntu aba akoze icyaha.
Iri tegeko ryo mu 1932 rivuga ko kwikopesha cyari icyaha gihanwa n’amategeko. Byari bibujijwe no ku ma kompanyi yenga inzoga, gutanga iz’ubuntu. Kubirebana n’inzoga, cyari icyaha guhinga ibitoki byengwamo urwagwa.
Mu yandi mategeko yateshejwe agaciro harimo iry’uko nta mbwa, nta Munyarwanda wari wemerewe kwinjira muri Hotel Faucon yo mu Karere ka Huye ahahoze ari Butare, mu cyitwaga Astrida.
Muri rusange ni amategeko bigaragara ko yari agamije kwimakaza ivangura hagati y’umuzungu n’umwirabura mu nguni zose z’ubuzima ariko umuzungu ari we uri hejuru,Umunyarwanda agomba kumureba akamutinya gusa.
Gusa nanone mu ishyirwaho ry’aya matageko Kiliziya Gatolika yabyungukiyemo. Iteka ry’Umwami w’Ububiligi ryo kuwa 24 Mutarama 1943 rivuga ko iyi kiliziya yemerewe gufata ubutaka ishaka mu Rwanda. Niyo mpamvu usanga ifite ubutaka bunini ugereranyije n’andi madini.
Muri Kamena 2019, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Evode Uwizeyimana yavuze ko u Rwanda ari Repubulika ariko ugasanga rukigendera ku mategeko yasyhizweho n’abakoloni.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Ni ingingo yaganiriwe n’inteko ishinga amategeko, hanzurwa ko aya mategeko yose ashyirwa mu nkangara y’imyanda mu rwego rwo kubahiriza itegeko nshinga.


