Igikomangomakazi cya Arabia Saudite, Basmah bint Saud bin Abdulaziz Al-Saud, cyari kimaze umwaka cyaraburiwe irengero byamenyekanye ko gifunzwe. Basmah kuwa Kane tariki 16 Mata ni bwo yasohoye itangazo asaba nyirarume, Umwami wa Arabia Saudite, Salman ndetse n’igikomangoma cyimitswe (Crown Prince) akaba na mubyara we, Mohammed bin Salman kumfungura aho afungiwe muri gereza. Basmah usanzwe azwiho kuba impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu kuva yaburirwa irengero mu 2018, ni bake bari bazi aho aherereye. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, igikomangomakazi Basmah avuga ko yashimuswe ubwo yari kumwe n’umukobwa we, nta bisobanuro ahawe. Yatangaje ko afungiwe muri Gereza ya Al-Hair, iri mu majyepfo y’Umujyi wa Riyadh. Uyu mugore avuga ko kuva mu 2018 afunzwe kandi nta cyaha na kimwe ashinjwa. Kuri ubu ngo abayeho ” nabi”. Ati ” Ubuzima bwanjye buri mu kaga ku buryo nshobora no gupfa. Nta buvuzi mpabwa ndetse n’amabaruwa nandikiye urukiko rukuru rw’ibwami nta gisubizo mbona.” Basmah w’imyaka 56 ni we mukobwa muto w’Umwami wa kabiri wa Arabia Saudite, Abdulaziz. Ubwami bwa Arabia Saudite bukunze kugarukwaho mu kubangamira uburenganzira bwa muntu. Yafashwe mu 2018 hakekwa ko yari yerekeje mu gihugu cy’Ubusuwisi. Igikomangomakazi Basmah, nk’uko The New Arab itangaza, kizwiho kutarya umunwa mu kunenga iyi mikorere. Ni umwe mu bagiye bandika inyandiko zitandukanye ku burenganzira bwa muntu mu binyamakuru bitandukanye. Ntatinya gusaba ko haba impinduka mu itegekekonshinga ry’igihugu ndetse no kunenga imiterere y’ubwami bw’iki gihugu. Basmah yagiye yamagana ibikorwa byinshi by’ubwami nko kujya mu ntamabara ya Yemen n’ibindi byose avuga ko ” Bidakwiriye gucecekwa.”


