Abayobozi b’igisirikare cya Guinea-Bissau basubitse amatora y’Umukuru w’Igihugu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko yari ateganyijwe ku wa 6 Ukuboza 2026, yimurirwa mu Ugushyingo 2028.
Ibi byatangajwe mu iteka ryashyizweho umukono na Perezida w’inzibacyuho, Maj Gen Horta Inta-a, wavuze ko igihugu kitarabona ubushobozi bwa tekiniki, ibikoresho n’amafaranga bikenewe kugira ngo amatora abe.
Guinea-Bissau yayobowe n’igisirikare mu Ugushyingo 2025, nyuma y’uko abasirikare bafashe ubutegetsi bagakuraho Perezida Umaro Sissoco Embalo wari uri kwiyamamariza indi manda.
Nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi, Gen Horta Inta-a yagizwe umuyobozi w’inzibacyuho, yari ashinzwe kuyobora igihugu mu gihe cy’umwaka umwe mbere yo gusubira ku butegetsi bw’abasivili.
Iki cyemezo cyo gusubika amatora cyongeye guteza impungenge ku gihe igihugu kizongera kugira ubuyobozi bwatoranyijwe n’abaturage, mu gihe akarere ka Afurika y’Iburengerazuba gakomeje kwibasirwa n’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa gisivili.


