Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako irimo amaduka atatu mu Mujyi wa Kayonza, yangiza ibicuruzwa byose byari biyarimo.
Iyi nkongi yibasiye iyo nyubako mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, ahagana saa 5:00 za mu gitondo, nk’uko umwe mu bayibonye yabitangaje.
Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi no gutabara (Fire and Rescue Brigade) ryahise ritabara, ribasha kuzimya uwo muriro.
Nubwo amaduka yose yangijwe n’inkongi, nta muntu wahasize ubuzima cyangwa ngo agire ibikomere.
Kugeza ubu, icyateye iyo nkongi ntikiramenyekana.


