Bwiza

Iran yigaramye ibyo kwivugana Abataliyani babiri muri Kuwait

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatanu, 27 Ugushyingo 2026 saa 05:16
Iran yigaramye ibyo kwivugana Abataliyani babiri muri Kuwait

1521865

Abaturage babiri b’Abataliyani bakoraga mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu bya gisirikare bishwe n’igitero cya drone cyagabwe ku kigo gikurikirana ibitero byo mu kirere muri Kuwait, ku wa Kane tariki ya 26 Ugushyingo 2026.

Abo bagabo bakoreraga ishami ry’Ubutaliyani ry’ikigo Rheinmetall cyo mu Budage, bari kuri sitasiyo ishinzwe kugenzura no gukurikirana ibitero byo mu kirere ubwo yagabwagaho igitero.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubutaliyani, Antonio Tajani, yatangaje ko abandi bantu babiri bakomerekeye muri icyo gitero, barimo Umunyapakisitani n’umusirikare wa Kuwait.

Ubutaliyani na Kuwait byashinje Iran kuba inyuma y’icyo gitero, ariko Tehran ihakana uruhare rwacyo. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gukorana na Kuwait iperereza rigamije kumenya inkomoko y’icyo gitero n’abakigizemo uruhare.

Ibi bibaye mu gihe intambara ihanganishije Iran, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel ikomeje gukwira mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.