Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko Iran ifite misile zishobora kugera ku mugabane w’u Burayi, anavuga ko ishobora gukoresha intwaro za kirimbuzi mu kugaba ibitero kuri Israel no mu bindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ibi yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 26 Ugushyingo 2026, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru mu rugo rwe rwa Mar-a-Lago muri Leta ya Florida, mu gihe yifurizaga Noheli y’Abanyamerika (Thanksgiving) abasirikare ba Amerika bari mu butumwa bwo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Trump yashimiye uruhare rw’abo basirikare mu ntambara igihugu cye kirimo na Iran, avuga ko bafite uruhare mu gukumira iki gihugu kugira intwaro za kirimbuzi.
Ku bijyanye n’uruhare rw’u Burusiya n’u Bushinwa mu gufasha Iran, Trump yavuze ko ibyo bihugu bitagize uruhare rukomeye mu ntambara, nubwo hari amakuru yavugaga ko byaba biyifasha kubona amakuru y’ubutasi ku birindiro bya Amerika.
Yavuze kandi ko Amerika yahaye Iran amahirwe yo kugirana na yo amasezerano agamije guhagarika intambara, ariko ayiburira ko mu gihe ibitero byasubukurwa, ishobora kwibasira agace ka Pickaxe Mountain.
Trump yanatangaje ko aherutse kuvugana na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ku bijyanye n’intambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwo Hagati.


