Igisirikare cy’Ubuhinde cyohereje uburyo bwa gatanu bw’intwaro zo mu bwoko bwa S-400 burinda ikirere mu gace gahana imbibi na Pakistan, mu rwego rwo kongera umutekano w’imbibi z’ibihugu byombi.
Ikinyamakuru Hindustan Times cyatangaje ko ubwo buryo bushya buteganyijwe kuba bwamaze gushyirwa mu bikorwa bitarenze Gashyantare 2027, hashingiwe ku makuru cyahawe n’abayobozi babiri bafite ubumenyi ku byerekeye umutekano w’Ubuhinde.
Kugeza ubu, Ubuhinde bufite uburyo butatu bwa S-400 bwashyizwe muri leta za Punjab, Rajasthan na Gujarat, mu gihe ubwa kane buri muri Assam, burinda igice cy’umupaka uhana imbibi n’u Bushinwa.
S-400 ni uburyo bugezweho bwo kurinda ikirere bushobora gutahura no guhangana n’indege z’intambara, misile na drones, ku ntera iri hagati ya kilometero 40 na 400. Bukaba bwarakozwe n'u Burusiya.
Iki cyemezo gifashwe mu gihe Ubuhinde bukomeje gukaza ingamba z’umutekano, bitewe n’ubufatanye bwa gisirikare hagati ya Pakistan, u Bushinwa na Turikiya. Ubuhinde kandi burateganya kugura ubundi buryo butanu bwa S-400 mu Burusiya mu mwaka utaha.


