Ikibazo cy’abana bateganya guta ishuri kubera Covid-19 cyavugutiwe umuti

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Uburezi mu ifatanyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, zatangaje ko hari ingamba zashyizeho zo guhangana n’ikibazo cy’abanyeshuri bashobora kubura ubushobozi bwo gusubira ku mashuri ateganijwe gusubukurwa vuba.

MINEDUC itangaza ko muri iki gihe cyari gishize abanyeshuri batiga bishobora gutera bamwe mu bana kumva badashaka gusubira ku ishuri, kubera ko bari bamaze kumenyera ubuzima bwo hanze.

Minisiteri y’Uburezi ivuga kandi ko izafatanya na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu bukangurambaga bwo gusubiza abana ku mashuri, kandi ibyo bikorwa bigiye gutangira vuba.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru, yavuze ko nta mwana uzabura gusubira ku ishuri kubera kubura ibikoresho kuko Minisiteri ayoboye ibizi kandi birimo gufatirwa ingamba.

Yagize ati: “Ibyo bibazo turabyiteze ko bishobora kubaho, ndetse no kugera kuri ba bana badafite ubushobozi bwo gusubira ku mashuri, hazabaho ubufatanye kugira ngo dushishikarize ababyeyi gusubiza abana ku ishuri,abatazabona ubushobozi na byo turabizi tuzabafasha ariko basubire ku mashuri”.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko mu gihe amashuri yafungwaga ikibazo cy’abana bata ishuri cyari cyaragabanutse ku rwego rushimishije, ari na yo mpamvu ivuga ko nibongera kugihagurukira bizagenda neza.

Abanyeshuri benshi muri iki gihe batari ku mashuri bari mu mirimo itandukanye ibafasha gukomeza kubaho, aho umubare mwinshi wayobotse kwihangira imirimo yoroheje no gukora imirimo izwi nka nyakabyizi, ku bigo by’ubwubatsi, amasoko n’ahandi.

Amashuri mu Rwanda ateganijwe gufungura guhera muri uku kwezi kugeza mu Gushyingo uyu mwaka, nyuma y’amezi atandatu yari amaze afunzwe kubera Covid-19. Ku ikubitiro hakaba hazafungura amashuri makuru na za Kaminuza.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ikibazo cy’abana bateganya guta ishuri kubera Covid-19 cyavugutiwe umuti
    mutugirire vuba gose dusubire kumaso.

  2. Ikibazo cy’abana bateganya guta ishuri kubera Covid-19 cyavugutiwe umuti
    mutugirire vuba gose dusubire kumaso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *