Bwiza

Imana Ikwambike Igikundiro

iyobokamana
Pastor Christian Gisanura
By Pastor Christian Gisanura
Kuwa Kabiri, 26 Ugushyingo 2024 saa 10:49
Iminota 1 yo gusoma4 Abasomye
Imana Ikwambike Igikundiro

Maze uwo mwana Samweli arakura, atona imbere y'Uwiteka n'imbere y'abantu.
(1 Samweli 2:26)

Samweli yavutse k'umugore wamaze imyaka myinshi ari ingumba. Byamusabye gusenga cyane kugeza aho abantu bamufata nk'umusinzi kubera kwivugisha asenga.

Aza gusibizwa, abona Samweli, uwo Imana yahamagaye kuba umuhanuzi ndetse n'umucamanza muri Isirayeri yose. Nyina amutanga k'umutambyi Eli afite imyaka 7 gusa, akurira mu nzu y'Imana.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Kubera uburere bw'Imana, hamwe n'umuhamagaro akura yuzuye igikundiro imbere y'Imana n'imbere y'abantu. Bivuga ko yakoraga inshingamo ze neza, agashimwa impande zose.

Rero twibuke ko gushimwa n'umugisha w'uburyo bwo m'umwuka, bukurura umugisha ufatika, kuko Imana inyura mu bantu ngo iduheshe umugisha.

Kora inshingano zawe neza, ubaha Imana kandi ubane n'abandi amahoro. Umugisha uzagukurikira, siwowe uzawukurikira.

Shalom,
Pastor Christian

Pastor Christian Gisanura

Inkuru yanditswe na: Pastor Christian Gisanura

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 32.