Bwiza

Imodoka ya Virunga yari ivuye i Musanze yerekeza i Kigali yakoze impanuka

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatanu, 13 Ugushyingo 2026 saa 07:53
Imodoka ya Virunga yari ivuye i Musanze yerekeza i Kigali yakoze impanuka

1464967

Imodoka itwara abagenzi ya Virunga yakoze impanuka mu Karere ka Gakenke, ubwo yari ivuye mu Mujyi wa Musanze yerekeza i Kigali.

Iyi mpanuka yabereye ahitwa Kimisave, urenze Mukinga, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, ahagana saa 06:30.

Amakuru ahari avuga ko iyi modoka yarenze umuhanda, abari bayirimo bose bakabasha kuyivamo.

Abakomerekeye muri iyi mpanuka bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bahabwe ubutabazi.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba hari abantu bahitanywe n'iyi mpanuka cyangwa umubare nyawo w'abakomeretse.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.