Bwiza

Kalehe: Rwambikanye nyuma y’igitero cya FARDC ku birindiro bya FRN i Kambali

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Gatanu, 13 Ugushyingo 2026 saa 08:30
Kalehe: Rwambikanye nyuma y’igitero cya FARDC ku birindiro bya FRN i Kambali

Imirwano ikomeye kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 13 Ugushyingo 2026, iravugwa muri Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hagati y’abarwanyi ba FRN n’Igisirikare cya FARDC gifatanyije n’inyeshyamba za wazalendo.

Nk’uko amakuru aturuka ahantu hatandukanye abyemeza, Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abo bafatanyije bagabye igitero ku birindiro by’umutwe wa FRN biherereye i Kambali, hafi y’umuhanda w’igihugu wa 3 (RN3), muri Gurupoma ya Kalima, muri Sheferi ya Buhavu, muri Teritwari ya Kalehe.

Amakuru ava muri ako gace avuga ko imirwano yatangiye ahagana saa cyenda z’urukererera. Urusaku rukomeye rw’intwaro ziremereye n’izoroheje ruri kumvikana muri ako gace, rwateye icyoba mu baturage.

Ku mugoroba wabanje, Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo hamwe n’abarwanyi ba Wazalendo bari bongeye kwigarurira agace ka Ebisha kari ku muhanda RN3, mbere y’uko bagera i Kambengeti nk’uko inkuru dukesha Kivu Morning Post ivuga.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, FRN yashinje ubutegetsi bwa Kinshasa kuba bwarashyize Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu ntambara y’urudaca, butitaye ku bikorwa bya dipolomasi bikomeje kandi bugashyira mu kaga amahirwe yose yo gukemura amakimbirane mu mahoro.

Nk’uko FRN ibivuga, ubutegetsi bukomeje kohereza ingabo nyinshi, intwaro n’amasasu ku mpande nyinshi. Uyu mutwe, uyobowe na Joseph Kabila, unashinja ubutegetsi bwa Kinshasa gushyiraho ahantu ho koherereza drones z’ubwiyahuzi, uvuga ko ari ikimenyetso cy’imyiteguro y’igitero kinini cya gisirikare.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.