Umuyobozi wa Gereza Nkuru ya Mpimba, Colonel (polisi) Jimmy Ndayishimiye, ushinzwe imibereho myiza muri iyo gereza, Spès Caritas Shurweryimana, ndetse n’umuyobozi wa polisi y’iyo gereza, bafungiye mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iperereza mu Burundi (SNR), bashinjwa gufata neza umucuruzi ukomeye ukorera ibikorwa bye mu gace kagenzurwa na M23 uzwi nka Wakenya.
Ndayishimiye na Shurweryimana batawe muri yombi mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2026 mu gihe uwa gatatu yafashwe ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2026.
Kuri uwo munsi kandi SOS Media Burundi dukesha iyi nkuru ivuga ko aribwo hafashwe umucuruzi witwa Aloys Ntakarutimana, uzwi cyane ku izina rya Wakenya.
Ntakarutimana akurikiranyweho gukora ibikorwa by’ubucuruzi mu gace kagenzurwa n’umutwe witwaje intwaro wa M23, umutwe ingabo z’u Burundi zirimo kurwanya zifatanyije n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Abo bayobozi batatu ba gereza ya Mpimba bakekwaho kuba barahaye uwo mucuruzi serivisi zidasanzwe, zirimo kumufasha kujya hanze ya gereza mu buryo bworoherejwe, nubwo yari afunzwe.
Iri fungwa rije nyuma y'aho u Burundi bwakumiriye abaturage baturuka mu bice bigenzurwa na M23 muri Congo.

