Bwiza

Perezida Kagame na Madamu bakiriwe n’Umwami wa Cambodia - Amafoto

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatanu, 13 Ugushyingo 2026 saa 08:02
Perezida Kagame na Madamu  bakiriwe n’Umwami wa Cambodia - Amafoto

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe mu birori by’icyubahiro n’Umwami wa Cambodia, Norodom Sihamoni, mu ngoro y’Umwami iri mu murwa mukuru Phnom Penh.

Ni umuhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, mu rwego rwo gutangiza uruzinduko rw’akazi rw’Umukuru w’Igihugu na Madamu we muri Cambodia.

Nyuma yo kwakirwa mu birori byabereye mu Ngoro y’Umwami (Royal Palace), Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiranye ibiganiro byihariye n’Umwami Norodom Sihamoni.

Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame ni uruzinduko rwa Leta rugamije kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Cambodia.

Bwiza News

Bwiza News

Bwiza News

Bwiza News

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.