Impunzi zibana zihuje ibitsina ziganjemo izo mu Karere zatangiye kwiyahura

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’impunzi z’abababana bahuje ibitsina zizwi nka LGBT (Lesbian, Gay, Bisexual, Transgender) Pio Pat atangaza ko kuva mu mezi abiri ashize Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNCHR) ryahagaritse ubufasha kuri bamwe muri bo none batangiye kwiyahura.

Aba ba LGBT bagizweho ingaruka n’iki kibazo ni abava mu bihugu by’u Burundi, DR Congo, Ethiopia Uganda n’u Rwanda bavanwe mu nkambi nini ya Kakuma mu majyaruguru ya Kenya.

Avuga ko bahavanwe kubera urugomo bakorerwa n’izindi mpunzi kubera amahitamo mpuzabitsina yabo, bakazanwa gucumbikirwa i Nairobi.

Pio ati ” Mu mezi abiri ashize, UNHCR yahagaritse kuri bamwe muri twe inkunga yo kubatunga yabageneraga aho baje gucumbikirwa i Nairobi. Ati: “Bityo twabuze icyo twishyura ubukode duhitamo kujya ku biro bya UNHCR ngo dusabe ubufasha.”

Pio Pat avuga ko impunzi z’aba LGBT zigera kuri 250 ziva mu bihugu birimo n’u Rwanda zibayeho nabi. Ati ” Imibereho yazo [ubu] imeze nabi cyane, amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yatumye birushaho kuba bibi, aba-LGBT ntidukora, nta burenganzira tubifitiye, nta mibereho dufite.”

Bamaze gupfusha umwe muri bo

Ernest Mwiru na we w’umu LGBT yimanitse mu giti arapfa ku muhanda uri imbere y’ibiro bya HCR mu Mujyi wa Nairobi nk’uko bagenzi be babivuga.

Mwiru, kimwe na bamwe muri bagenzi be, yari amaze ukwezi arara imbere y’ibiro by’iri shami rya UN mu kwamagana ko bahagarikiwe inkunga yo kubatunga bahabwaga nk’uko babivuga.

Pio Pat, uvuga ko ayobora izi mpunzi z’aba LGBT, yabwiye BBC ko Ernest Mwiru w’imyaka 29 ejo mu gitondo kuwa mbere yagiye kuri UNHCR kubaza impamvu ikibazo cye kidasubizwa.

Pio ati: ” Yarakubiswe cyane, bituma aza arimanika arapfa. None guhagarika inkunga twabonaga ubu bitugejeje ku rupfu rw’umwe muri twe.”

Mu itangazo yasohoye nyuma y’uru rupfu, HCR yatangaje ko hari gukorwa iperereza.

Ivuga ko ihangayikishijwe n’ingorane impunzi ziri guhura nazo mu kubona iby’ibanze muri ibi bihe bigoye. Ko “Buri gihe ivugana n’umuryango mugari w’abagize impunzi n’abategetsi babishinzwe kugirango ubufasha bwose zikeneye zibubone”.

Umwaka ushize, bamwe muri izi mpunzi babwiye BBC ko bahunze ibihugu byabo kubera ivangura n’ibikorwa bibi bakorerwaga iwabo kubera amahitamo yabo.

Muri Kenya habarurwa impunzi n’abasaba ubuhungiro bagera ku 500,000 nk’uko HCR ibivuga.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Impunzi zibana zihuje ibitsina ziganjemo izo mu Karere zatangiye kwiyahura
    Aba nibo batuzanira uburakari bwi mana ahubwo iyabaga babafungaga twajyira amahoro

  2. Impunzi zibana zihuje ibitsina ziganjemo izo mu Karere zatangiye kwiyahura
    Aba nibo batuzanira uburakari bwi mana ahubwo iyabaga babafungaga twajyira amahoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *