Bwiza

Indege y'igisirikare cya Nigeria yakoze impanuka

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Mbere, 5 Ukwakira 2026 saa 14:40
Iminota 2 yo gusoma
Indege y'igisirikare cya Nigeria yakoze impanuka

Indege y'igisirikare cya Nigeria yakoze impanuka mu gace ka Igbokoda, muri Leta ya Ondo, ubwo yari mu rugendo ruvu i Benin yerekeza i Lagos.

Abayobozi b’Ingabo zirwanira mu Kirere za Nigeria (NAF) batangaje ko iyo ndege yari mu butumwa busanzwe hagati ya Benin na Lagos ubwo yakoraga impanuka ku wa Mbere, tariki ya 5 Ukwakira 2026.

Iyo mpanuka yabereye i Igbokoda, ahari icyicaro cy’Akarere ka Ilaje muri Leta ya Ondo. Amakuru y’ibanze avuga ko abaturage b’aho bumvise iby’iyi mpanuka, ariko kugeza ubwo amakuru yatangwaga, hakaba hari hataramenyekana neza aho iyo ndege yaguye ndetse n’ibindi bisobanuro birambuye ku byabaye.

Umuyobozi umwe w’abaturage bo muri ako gace, wavuganye n’itangazamakuru atifuje ko amazina ye atangazwa, yemeje ko impanuka yabaye.

Yagize ati: “Ni byo koko, kajugujugu yakoze impanuka i Igbokoda muri Ondo, ariko ntituramenya neza aho yaguye n’ibindi bisobanuro.”

Polisi ya Leta ya Ondo na yo yabanje kuvuga ko itari ifite amakuru ahagije kuri iyo mpanuka. Umuvugizi wayo, DSP Jimoh Abayomi, yavuze ko igihe yabazwaga atari azi iby’icyo kibazo.

Nyuma yaho, Ingabo zirwanira mu Kirere za Nigeria zatangaje ko iyo ndege ari iyazo, zinatangiza ibikorwa byihutirwa byo gushakisha no gutabara.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Air Commodore Ehimen Ejodame, Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru n’amakuru muri NAF, yavuze ko iyo ndege yari mu butumwa busanzwe buva i Benin bugana i Lagos ubwo impanuka yabaga.

NAF yatangaje ko ibikorwa byo gushakisha no gutabara bikomeje, ku bufatanye n’izindi nzego bireba.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.