Abasirikare b’u Burusiya bageze mu murwa mukuru wa Ukraine ariwo Kyiv, nk’uko abayobozi babitangaje banyuze kuri Twitter. Minisiteri y’Ingabo ya Ukraine yavuze ko “umwanzi” yageze mu karere ka Obolon, kuri 9km uvuye ku nteko ishingamategeko ya Ukraine iri hagati muri Kyiv. Barasaba abaturage baho gukoresha ibicupa byacanyemo umuriro bizwi nka Molotov cocktails mu kubarwanya, ari nako basaba abandi gushaka ubwihisho. Bagira bati: “Mwitonde baturage. Ntimuve mu ngo zanyu!” Amashusho amwe yerekanye ibimeze nk’ibifaru by’Uburusiya bigenda mu mujyi wa Obolon. Umunyamakuru wa BBC i Kyiv kare yavuze ko humvikanye urusaku rw’amasasu nubwo ngo icyo gihe batari bizi icyo bisobanuye. Ubu avuga ko bari kumva ibisasu biremereye. Igisirikare cya Ukraine kiri kugerageza gusubiza inyuma ibitero bigari by’Uburusiya byagabwe iburasirazuba, amajyepfo, n’ibyavuye mu majyaruguru ubu byageze ku murwa mukuru. Mu ijoro ryo kuwa kane, imiryango myinshi y’i Kyiv yagiye kwikinga muri station za metro zo munsi ngo itagerwaho n’ibisasu biri kuraswa. Nick Beake umwe mu batuye i Kyiv yabwiye BBC ati: “Putin, turashaka kukubona wicwa nk’inyamaswa.” Ibi bibaye nyuma y’aho hari amakuru yemezwa n’inzego z’iperereza za Amerika aremeza ko ingabo z’u Burusiya ziteguye kugera mu Murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, kuri uyu wa 25 Gashyantare 2022.

10 Responses
Ingabo z’Uburusiya zinjiye mu murwa mukuru wa Ukraine
Ariko ndabaza ibi bihugu bikomeye byica uwo bishaka bigakiza uwo bishaka,ese USA na UK ko ntacyo bikora nunvaga bavuga nkagirango bazakingira inzira karengane zaba nya Ukraine none bararebera gusa ninzi niba arugutinya 3 world war uburusiya bukwiye guhanwa bikomeye

BARIYA BAYOBOZI NABATURANYI BA RUSSIA NABO NDABANENGA.INGARUKA MBI BAFITE NATWE ZITAZADUSIGA NUGUHITAMO KUTUMVA UWO MUHUJE BYOSE UKAJYA KWISANASHA NABAGUSHUKA(USA)

uburusiya bugabanye amarere mugire umusi mwiza ariko mutaba ukraine.

Utavuga ibyo utazi ,Russia yanze kuba nyamujyiyobijya that’s it,bagomba kwirinda!! Qui veut la paid prepare la Guerre!! Ahubwo njye mbona Russia yakihutisha akazi ikarangiza iki kibazo