Umunyamakuru Issiaka Mulemba wamenyekanye cyane mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda, yatangaje ko yarangije imyitozo n’amahugurwa amwemerera gutangira urugendo rwo gukorera mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ishami rishinzwe ingabo zirwanira mu kirere, U.S. Air Force.
Mulemba yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yashyizeho amafoto ye yambaye imyambaro ya gisirikare, agaragaza ko yarangije icyiciro cy’amahugurwa yari amaze igihe akurikira.
Kugira ngo umuntu yinjire mu gisirikare cya Amerika, hari ibisabwa bitandukanye agomba kuba yujuje. Muri byo harimo kuba ari Umunyamerika cyangwa afite uburenganzira bwo gutura muri Amerika, akenshi binyuze kuri Green Card.
Usaba kandi agomba kuba yujuje ibisabwa bijyanye n’imyaka, amashuri ndetse n’ubumenyi bw’Icyongereza. Hari n’ibizamini bipima ubushobozi mu masomo atandukanye, hakiyongeraho isuzuma ry’ubuzima.
Abatsinze ibi byiciro bakomeza mu myitozo ya gisirikare ibafasha kumenyera imyitwarire ya gisirikare, gukurikiza amabwiriza, gukora imyitozo ngororamubiri no kugira ubumenyi bw’ibanze bukenewe mu gisirikare.
Nyuma y’amahugurwa rusange, umusirikare akomeza mu yandi masomo yihariye, azwi nka “Technical Training”, aho ahabwa ubumenyi bw’umwuga ajyanye n’akazi azakora muri U.S. Air Force.
Issiaka Mulemba amaze imyaka aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu Rwanda, yamenyekanye cyane nk’umunyamakuru w’imyidagaduro n’imikino, aho yakoreye ibitangazamakuru birimo Voice of Africa, Isango Star na BTN TV.
Mu 2023, Mulemba yakoze ubukwe, ariko ntiyigeze atangaza ku mugaragaro amazina y’umugore we.


