Umusore w’imyaka 23 y’amavuko wo mu gihugu cya Kenya, Pkemei yakatiwe imyaka umunani y’igifungo n’urukiko rwo mu Mujyi wa Kapenguria ruherereye mu gace ka Pikot y’Uburengerazuba, azira kwimya inka. Bivugwa ko uyu musore witwa John Pkemei yakoreye kiriya cyaha ahitwa Kaibos, ku wa 19 Ukwakira umwaka wa 2019. Amakuru avuga ko muri ako gace hari habaye irushanwa ry’umupira w’amaguru, hanyuma ubwo abandi bari bahugiye mu mupira abaca muri humye, mbere yo guhura n’ishyo ry’inka bikarangira yuriye imwe muri zo. Umwe mu batanze ubuhamya mu rukiko wabonye Pkemei akora ariya mahano, yavuze ko yamwiboneye n’amaso ye yimya iriya nka, bikarangira agiye guhamagara abandi bantu kugira ngo na bo baze kwihera ijisho. Ngo abo yahamagaye ni abarebaga umupira baje bagasanga inka ayigeze kure ayimya, mbere yo kumuta muri yombi bakanamuhondagura nk’uko bimwe mu binyamakuru byo muri Kenya babitangaje. Byabaye ngombwa ko Polisi ihagoboka itabara uwakubitwaga, gusa imutwara mu buroko mu gihe hari hagitegerejwe raporo ya veterineri igaragaza niba koko iriya nka yari yimijwe n’uriya musore. Umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Kapenguria, Godfrey Okwengu, yemeje ko iperereza ryagaragaje ko uriya musore yimije iriya nka ndetse akaba yarabikoze yabigambiriye, bityo igihano yahawe akaba yari agikwiye. Humvikana kenshi ab’igitsinagabo baguwe gitumo barimo kwimya amatungo magufi n’amaremare. Ni ingeso itamenyerewe mu bantu ariko bikunze kubaho inshuro nyinshi n’ubwo nta mpamvu ihurizwaho iratangazwa.

2 Responses
Kenya: Umusore yakatiwe n’inkiko azira kwimya inka
Birasekeje kandi birababaje.Nubwo ibihugu byinshi bitagira amategeko ahana kwimya inka,amategeko y’imana azahana abantu bose bishimisha babikorera ku bitsina by’abantu batashakanye cyangwa iby’inyamaswa.Bibiliya ikoresha ijambo ry’ikigereki “porneia” rikomatanya ibi bikurikira: Ubusambanyi busanzwe,ubutinganyi,kwimya inyamaswa (bestiality),gukorakora (sex touching),…Ku Mana,byose ni icyaha kimwe cy’ubusambanyi mu Kinyarwanda.Abajya bamagana Ubutinganyi ntibamagane Ubusambanyi busanzwe,bakabwita gukundana,bage bamenya ko Imana ibifata kimwe.Kuki nta na rimwe bajya bamagana ubusambanyi busanzwe (fornication) ???