Bwiza
ads

Kevin Kade aravugwa mu rukundo na Spice Diana

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatanu, 2 Ukwakira 2026 saa 11:02
Iminota 1 yo gusoma
Kevin Kade aravugwa mu rukundo na Spice Diana

1295664

Umuhanzi Nyarwanda Kevin Kade n’umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana bakomeje gutuma abakunzi babo bibaza ku mubano bafitanye, nyuma y’amagambo Spice Diana yamwandikiye ku mbuga nkoranyambaga.

Spice Diana, uri mu bahanzi bakomeye muri Uganda, yashyize ku rubuga rwe nkoranyambaga ifoto yamamaza igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki.

Kevin Kade yagaragaje ko amushyigikiye asubiza kuri iyo nyandiko amagambo agira ati “Let’s go!”, maze Spice Diana amusubiza ati “Nibyo, mugabo wanjye!”

Aya magambo yakuruye cyane amatsiko, bamwe mu bakurikirana aba bahanzi batangira kwibaza niba hari umubano wihariye cyangwa uw’urukundo ushobora kuba ubahuza.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru, Kevin Kade yavuze ati: “Sinzi ko hari icyo nabivugaho. Buriya se ubundi ntabwo ibyo yanditse byumvikana?”

Nubwo Kevin Kade atigeze ashyira ku mugaragaro niba hari urukundo ruri hagati yabo, igisubizo cye cyatumye abakunzi babo barushaho gukomeza kwibaza ku mubano w’aba bahanzi.

Spice Diana ateganya gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki, kikazabera muri Kampala Marriott Hotel.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.