Ku wa 23 Werurwe, Polisi y’igihugu yasubije inyuma abakozi bo mu rugo babarirwa mu ijana bari birukanwe n’abakoresha babo, muri ibi bihe igihugu gihanganye n’icyorezo cya Coronavirus. Abasubijwe mu ngo bakoragamo ni abo mu bice bya Gatsata mu Karere ka Gasabo, na Kimisagara muri Nyarugenge. Uwahaye Bwiza aya makuru ukorera i Nyabugogo wabonye abo bakozi basubizwa inyuma nyuma yavuze ko “Bamwe muri bo bagiye gusuzumwa bagasanga hari abagaragaza ibimenyetso nk’ibya COVID-19, bikaba ngombwa ko bashyirwa mu kato.” Bwiza.com yifuje gukurikira iby’aya makuru ivugana na bamwe mu bari bafite abakozi mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bahamya ko hashize igihe abakozi batangiye gusezererwa, nyuma y’uko imirimo myinshi ihagaze bityo abakoresha ntibabone uko binjiza. Uwitwa Mimi utuye i Rusororo mu karere ka Gasabo, yabwiye Bwiza ko umukozi w’iwabo mu rugo agihari, gusa bakaba bashobora kumusezerera bitewe n’uko akazi yakoraga we n’abavandimwe be bagashoboye. Ati” None se yahembwa adakora?” Uwitwa Mama Beyonce utuye kuri Onatracom mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, we yatangarije Bwiza.com ko uretse abakozi bo mu rugo birukanwe, n’abakoraga indi mirimo nko mu tubari bahisemo kuba basubiye iwabo, bijyanye n’uko abakoresha babo badashobora kubona ayo kubahemba ntacyo binjije. Yatanze urugero rw’abahungu bakoraga mu kabari bari bacumbitse iwe mu rugo, avuga ko bahisemo gusubira iwabo mu Karere ka Muhanga n’amaguru. Ati” Hari abahungu babaga mu nzu y’iwanjye, bagiye ejo bundi ngo baciye iriya za Mageragere ngo bahinguka kuri Ruriba, nyuma y’iminsi ibiri ngo bari bageze iwabo i Muhanga.” Bwiza.com yifuje kuvugisha ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo ku kibazo cy’abakoresha bari kurekura abari abakozi babo bakajya iwabo nyamara bazi neza ko nta modoka rusange zitwara abagenzi zihari, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ako Mme Umwali Pauline atubwira ko ahuze cyane. Ubutumwa twongeye kumwandikira ku rubuga rwa WhatsApp yabusomye ariko ntiyabusubiza. Abanyarwanda nibagume aho bari Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anasthase yari kuri Televiziyo y’igihugu mu kiganiro cyatambutse ku wa 22 Werurwe gisesengura mbyimbitse ingamba nshya Leta iheruka gushyiraho mu rwego rwo guhangana na Coronavirus, yasabye Abanyarwanda kuguma aho bari muri iki gihe ingendo rusange zahagaritswe, ngo kuko kugendagenda biri mu bitiza umurindi Coronavirus. Minisitiri Shyaka yagize ati” Twumve ko kugendagenda abantu bamwe bava mu mujyi umwe bajya mu wundi ni byo bikurura ibibazo, bigatuma na cya cyorezo kiva ku ntera imwe kikajya ku yindi, ari na byo igihugu cyacu nk’u Rwanda tutifuza.” Mu rwego rwo gukumira ingendo zidakwiye kandi, kuva kuri uyu wa 23 Werurwe hafashwe ingamba zo guhana abagendagenda nta mpamvu zihutirwa bafite, ari na yo mpamvu abafite abakozi basabwa kubarinda mu rwego rwo kubarinda gufungwa cyangwa gucibwa amande.

4 Responses
Kigali: Abakozi bo mu ngo bari kwirukanwa kubera Coronavirus
Reta itabarebamwe mwabobakozi bomurugo kuko bashobora kuvana covid19 mwibyobipangu bakayijyana mucyaro baranahohoterwa Kubeta ibibihe reta ibafashe

Muraho,njye numva abafite abakozi mu ngi zabo bakwihangana bakagumana nabo kuko kubasezerera muri iki gihe nta nuburyo bwo kugera iwabo buhari ni nikibazo gikomeye.Leta nigire icyo ibikoraho umukozi uzafatirwa mu muhanda agendagenda biturutse ku mukoresha we hazahanwe umukoresha.Murakoze.