Kigali: Harakemagwa abakobwa batwara imyambaro y’abasore

Sangiza iyi nkuru

Abasore bakomeje kuvuga ko hari abakobwa baziranye usanga baba bashaka gutwara imwe mu myambaro yabo by’umwihariko amakote cyangwa imyenda y’imbeho.

Umwe muri aba basore utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko bigoye kumenyana n’umukobwa amezi atandatu ataratwara umwe mu myambaro.

Uyu ati ” Biragoye ko wamenyana n’umukobwa mezi atandatu akaba ataratwara umwe mu myenda yawe. Iyo nganiriye na bagenzi banjye bavuga ko nabo bibabaho gusa nta we uzi impamvu. Ashobora kuwambara igihe yagusuye hari nk’imbeho, ntabwo wawumwabura.”

Mugenzi we avuga ko abakobwa akenshi badakunda kwambara imyenda y’imbeho bityo ko bamwe bayihabwa nk’intizanyo ariko ntibayisubize. Ati ” Hari igihe umutiza ariko ntawugarure. Ntituramenya impamvu yabyo.”

Benshi mu baganiriye na Bwiza.com hari icyo bahuriraho. Bati ” Hari igihe umukobwa aba abona mutagikundana nka mbere, akaba yashaka uburyo bwo kukwigarurira.”

Umwe mu basore ati ” Wasanga hari ibintu by’amarozi bayikoreraho.”

Kuri iyi ngingo, Bwiza.com izavugisha abakobwa kuri iyi ngingo mu nkuru itaha. Ikizwi ni uko hari imyumvire ko imyenda ishobora gukorerwaho ibintu “bibi” kwigarurira imitima y’abakundana.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Kigali: Harakemagwa abakobwa batwara imyambaro y’abasore
    wasanga arabonye ubundi buryo byo gufatishamo abasore nacyane ko abakobwo banshi bamera amarozi

  2. Kigali: Harakemagwa abakobwa batwara imyambaro y’abasore
    wasanga arabonye ubundi buryo byo gufatishamo abasore nacyane ko abakobwo banshi bamera amarozi

  3. Kigali: Harakemagwa abakobwa batwara imyambaro y’abasore
    wasanga arabonye ubundi buryo byo gufatishamo abasore nacyane ko abakobwo banshi bamera amarozi

  4. Kigali: Harakemagwa abakobwa batwara imyambaro y’abasore
    wasanga arabonye ubundi buryo byo gufatishamo abasore nacyane ko abakobwo banshi bamera amarozi

  5. Kigali: Harakemagwa abakobwa batwara imyambaro y’abasore
    Harigihe abakobwa bashaka ko akwigaturira wenyine gusa cg akaba ya eugira nkurwibutso.

  6. Kigali: Harakemagwa abakobwa batwara imyambaro y’abasore
    Harigihe abakobwa bashaka ko akwigaturira wenyine gusa cg akaba ya eugira nkurwibutso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *