Umunsi wa mbere w’umwiherero ikipe ya Kiyovu Sports yatangiye kuri uyu wa Gatandatu, watorewemo abakinnyi bagomba kuyobora bagenzi babo maze Kimenyi Yves agirwa Kapiteni mushya wa Kiyovu Sports.
Umwiherero wa Kiyovu Sports wo kungurana uburyo bakwitegura umwaka utaha w’imikino, uri kubera kuri Muhazi mu karere ka Rwamagana.
Ni umwiherero ubaye nyuma y’umunsi umwe abatoza bose ba Kiyovu Sports barangajwe imbere na Karekezi Olivier, bahawe amasezerano y’imyaka ibiri.
Ubwo Kiyovu Sports yahagurukaga i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, umunyezamu Kimenyi Yves na Irambona Eric, bombi bakiniraga Rayon Sports, ni bamwe mu bakinnyi bajyanye na yo.
Aba basore kandi ni na bo bagomba kuyobora bagenzi babo, nk’uko Kiyovu Sports yabyemeje ibinyujije kuri Twitter yayo.
Iyi kipe yo ku Mumena yagize iti: “Mu Mwiherero uri guhuza Abayobozi, Abatoza n’abakinnyi ba Kiyovu Sports Kimenyi Yves amaze kugirwa Kapiteni wa Kiyovu sports, yungirijwe na Serumogo Ally na Irambona Eric.”
Kugeza ubu Rayon Sports iracyemeza ko umuzamu Kimenyi akiri umukinnyi wayo, nyuma yo gutandukana na yo akiyifitiye umwaka umwe w’amasezerano.
Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda izatangirira, ariko FERWAFA yagaragaje ko idashobora gutangira mbere ya tariki ya 18 Ukuboza 2020.



2 Responses
Kimenyi Yves Rayon Sports icyemeza ko ari uwayo yagizwe Kapiteni wa Kiyovu SC
Kiyovu sports amakipe azayumva naho rayon sports yo iribeshya kimenyi yves ni umukinnyi wa kiyovu sports
Kimenyi Yves Rayon Sports icyemeza ko ari uwayo yagizwe Kapiteni wa Kiyovu SC
Kiyovu sports amakipe azayumva naho rayon sports yo iribeshya kimenyi yves ni umukinnyi wa kiyovu sports