Kimironko: Abaturage baravuga ko abacuruzi bazamuye ibiciro by’iribwa uko bishakiye

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko barinubira izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ridasanzwe ryakozwe n’abacuruzi uko babyumva kandi hari amabwiriza ya ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda agena ibiciro mu gihe u Rwanda ruri mu bihe bidasanzwe byo guhangana na Coronavirus.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda iherutse gusohora itangazo riburira abacuruzi bari kuzamura ibiciro cyane cyane by’ibiribwa kubera ibihe u Rwanda rurimo byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus ko uzabifatirwamo azabihanirwa n’amategeko.

Abaturage bo mu Murenge wa Kimironko bavuga ko aya mabwiriza abacuruzi batayakozwa kuko ibiciro babihanitse cyane kandi n’abaguzi baba babirwaniramo.

Umuturage wahaye amakuru Bwiza.com utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati ” Njye uyu munsi nasubiye mu rugo ntahashye. Umuceri w’umutanzaniya waguraga Frw ibihumbi 26 ubu ugeze ku bihumbi 32 naho kawunga yaguragamo Frw ibihumbi 11 iri kugura 16. Bazamuye ibicuruzwa uko bishakiye. Abantu ni urujya n’uruza bararwanira ibiribwa kandi nta mucuruzi wamanitse ibiciro nk’uko Leta yabisabye. Nabuze nimero za MINICOM ngo nibarize.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Umwali Pauline yabwiye Bwiza.com ko amabwiriza bari bayatanze uko bikwiye avuga ko bagiye kubikurikirana.

Uyu muyobozi ati” Abacuruzi bose twababwiye icyo amabwiriza avuga. Byari kuba byiza iyo tumenya amazina y’abari kubikora ariko tugiye kugikurikirana kirakemuka mu maguru mashya.”

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yashyiriyeho abacuruzi ibiciro ntarengwa by’ibicuruzwa ndetse basabwa kubimanika kugira ngo umuguzi uzahendwa azabashe gutabaza inzego z’ubuyobozi. Abaguzi na bo bashyiriweho ingano y’ibyo batagomba kurenza mu guhaha kugira ngo hatabaho kubicuranwa hitwajwe ugusumbanya ubushobozi mu mitungo cyangwa mu byubahiro.

Mu minsi ishize hari abacuruzi bagera kuri 24 bo mu Mujyi wa Kigali bahaniwe iyi migirire ihabanye n’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Kimironko: Abaturage baravuga ko abacuruzi bazamuye ibiciro by’iribwa uko bishakiye
    Akerere:Nyarugenge Umurenge:Gitega butike zatangiye gutoborwa

  2. Kimironko: Abaturage baravuga ko abacuruzi bazamuye ibiciro by’iribwa uko bishakiye
    Akerere:Nyarugenge Umurenge:Gitega butike zatangiye gutoborwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *