Umuyobozi wa Paruwasi ya Mutolere Fr. John Bazimenyera kuri iki Cyumweru yatawe muri yombi n’Igisirikare cya Uganda nyuma yo kurenga ku mabwiriza ya Perezida Museveni yo gufunga insengero n’andi mahuriro y’abantu nk’imwe mu ngamba zo kwirinda Coronavirus.
Uyu mupadiri yafatanwe n’ababikira babiri kuri Paruwasi ya St Peter’s Catholic Church ya Kisoro aho yari yakoresheje Misa yahuje abagera kuri mirongo ine (40)kandi byarabujijwe mu iteka rya Perezida Museveni mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.
Perezida Museveni yari yategetse ko amateraniro y’abantu abujijwe harimo n’aya Kiliziya,insengero n’inama byari byemejwe ko bigomba gukora inyigisho biciye kuri televiziyo,radiyo n’ibindi bitangazamakuru bikorera kuri murandasi.
Padiri Bazimenyera asa n’uwagabye igitero kuri Uganda kuko guhuza abantu barenga 40 byakoreka benshi hagize uwandura akanduza abandi.Ibi bishobora gufatwa nk’icyaha gikomeye cyo kwanduza no kwica abantu ubigambiriye, gusuzugura amabwiriza y’umukuru w’igihugu bikaba bishobora no kuviramo uyu mupadiri n’abo bafatanyije guhanishwa igihano kiremereye.
Umuyobozi w’Igisirikare muri muri aka gace Nelson Batalingaya yabwiye Chimpreports dukesha iyi nkuru ko yababajwe cyane no kumva hari abantu nk’aba bagikora ibyo igihugu cyabujije bishobora no gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga.
Abatawe muri yombi bajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kisoro mu gihe abayoboke bahise batoroka bakibona inzego z’umutekano zije kuri iyo Kiliziya.
Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu ni bwo Uganda yatangaje umuntu wa mbere wabonyweho iyi virusi mu gihe u Rwanda rubarura abageze kuri 17 bamaze kwandura Coronavirus.



2 Responses
Kisoro: Padiri n’ababikira bari mu mazi abira nyuma yo kurenga ku mabwiriza ya Museveni
Imana idusaba kumvira abayobozi,kereka iyo badutegeka gukora ibintu bibi,Imana itubuza.
Itegeko ryo gufunga insengero,hanyuma tugasengera imuhira,ni ku nyungu zacu n’abandi.
Gusuzugura abayobozi ni icyaha imbere y’Imana,kuko bible ibitubuza.
Kisoro: Padiri n’ababikira bari mu mazi abira nyuma yo kurenga ku mabwiriza ya Museveni
Imana idusaba kumvira abayobozi,kereka iyo badutegeka gukora ibintu bibi,Imana itubuza.
Itegeko ryo gufunga insengero,hanyuma tugasengera imuhira,ni ku nyungu zacu n’abandi.
Gusuzugura abayobozi ni icyaha imbere y’Imana,kuko bible ibitubuza.