Ku wa 05 Gicurasi mu 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi yari igikomeje, gusa mu ntangiriro z’uko kwezi ingabo za RPF Inkotanyi zari zaramaze gufata ibice bitandukanye by’igihugu zinabihagarikamo Jenoside, ibyatumye Guverinoma y’abicanyi ishaka buryo ki kwica Abatutsi byakwihutishwa mu bice byari bitarakorwamo.
Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), ivuga ko ku wa 05 Gicurasi mu 1994, RTLM (Radio TĂ©lĂ©vision Libre des Mille Collines) yatambukije ubutumwa n’ibiganiro byinshi byakanguriraga abategetsi bose ba Hutu Power barimo abanyepolitiki, abasirikare, abajandarume, interahamwe n’impuzamugambi gushyira imbaraga mu kwica Abatutsi hirya no hino mu gihugu aho batari bakabamazeho.
CNLG ikomeza ivuga ko RTLM yunganiwe na Radio Rwanda mu gukwirakwiza ubwo butumwa, binyuze mu biganiro byakorwagwa na Jean Baptiste Bamwanga n’intagondwa z’abanyamakuru ba Radiyo Rwanda nka Floduald Ntawulikula, Augustin Hatari, Phocas Fashaho, Simba Robert n’abandi.
Ibiganiro byahamagariraga rubanda kwihutisha Jenoside yakorewe Abatutsi byamaganwe n’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, gusa ubutumwa bw’uwo muryango ntibwagira icyo butanga.
Uretse ubutumwa bwa Radiyo Rwanda na RTLM, ku wa 05 Gicurasi mu myaka 26 ishize, Soeur Mukangango Gertrude wari umuyobozi w’ikigo cy’abenebikira cy’i Sovu mu karere ka Huye yicishije Abatutsi bari bararokotse ubwicanyi bwo hagati y’itariki ya 22 na 25 Mata.
Amakuru avuga ko ubwo bwicanyi bwaguyemo Abatutsi babarirwa muri 8,000 mu babarirwa mu bihumbi 10 bari bahungiye mu kigo cy’ababikira cy’i Sovu.
Soeur Mukangango yicishije Abatutsi bari bararokotse ubwicanyi bwabereye muri icyo kigo, binyuze mu ibaruwa yandikiye Jonathan Ruremesha wari Burugumesitiri wa Komine ya Huye amusaba kumukiza Abatutsi bari bahungiye mu kigo yari abereye umuyobozi.
Abo Batutsi bishwe ku wa 06 Gicurasi bigizwemo uruhare na Rutayisire uwo wiyiziye ku kigo cy’abenebikira.
Uruhare rundi Soeur Mukangango yagize mu bwicanyi bw’i Sovu ni uko ari we werekaga abicanyi ibyumba Abatutsi babaga bihishemo, ibyatumye ahanishwa igifungo cy’imyaka 15 muri 2001.

2 Responses
Ku wa 05 Gicurasi 1994: Radiyo Rwanda yunganiye RTLM mu gutanga ubutumwa bwo kwihutisha Jenoside
Umva nawe ko yari Radio y’igihugu yasabaga abaturage kwica.Bisobanura ko ari “abayobozi b’igihugu” bakoraga genocide.Nubwo nta statistics zihari,nta washidikanya ko nibuze 85% z’Abayobozi b’igihugu bakoze genocide (Ministers,Prefets,bourgmesters,Conseillers,senior military & police officers,etc…).Igitangaje nuko abo bayobozi b’igihugu bose bitwaga “abakristu”.Iyo urebye neza,usanga n’amadini yaragize uruhare muli genocide.Kubera ko nubwo pastors n’abapadiri batajyaga ku rugamba,basigaraga babasengera ngo batsinde uwo bitaga “umwanzi FPR”.