Bwiza
ads

#Kwibuka31: Abanyamahanga bakina mu Rwanda batanze ubutumwa bw’ihumure

Imikino•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Mbere, 7 Mata 2025 saa 14:49
Iminota 1 yo gusoma
#Kwibuka31: Abanyamahanga bakina mu Rwanda batanze ubutumwa bw’ihumure

Mu gihe u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31, bamwe mu banyamahanga bakina cyangwa batoza mu Rwanda bifatanyije n’Abanyarwanda, batanga ubutumwa bw’ihumure n’amahoro.

Frank Spittler, Umudage wahoze atoza Amavubi, yavuze ko amateka mabi u Budage bwanyuzemo yatumye asobanukirwa n’agaciro ko kwibuka. Ati: “Ni ingenzi kubwira abato ibyabaye kugira ngo bitazasubira.”

Issah Yakubu ukinira Police FC yavuze ko yifatanyije n’Abanyarwanda, ashimira ubuyobozi bw’igihugu bwahaye umutekano igihugu. Abdul Jalilu wa Mukura VS yavuze ko u Rwanda ari igihugu cy’amahoro, asaba ibindi bihugu kubigiraho.

Joseph Sackey wa Muhazi United yasangije ubuhamya bw’ibyamubayeho asuye urwibutso rwa Jenoside i Kayonza, avuga ko amacakubiri asenya igihugu.

Aba bakinnyi bose bagarutse ku kamaro ko kubaho mu bumwe no kwirinda urwango, bavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari isomo ku Isi yose.

 

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.