Bwiza
ads

Leta ya Kinshasa yiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano y' i Doha muri Qatar

Amakuru•
Rafiki
By Rafiki
•Kuwa Gatatu, 23 Nyakanga 2025 saa 09:00
Iminota 2 yo gusoma
Leta ya Kinshasa yiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano y' i Doha muri Qatar
Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yatangaje ko igiye gukora ibishoboka byose kugira ngo igarure amahoro n' umutekano urambye mu Burasirazuba bwa Congo, hagendewe ku masezerano yemeranyijeho n’umutwe AFC/M23 binyuze k’ubuhuza bwa Qatar.
Ni ibyagarutsweho na minisitiri w’umutekano wa RDC, Jaquemin Shabani mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Kinshasa ku murwa mukuru wa RDC ku munsi w' ejo aho muri ki kiganiro, cyari kitabiriwe kandi n’umuvugizi wa guverinoma, Patrick Muyaya, yahamije ko leta yabo yiyemeje amahoro.

Aba bayobozi bombi, bashimangiye ko Leta yiyemeje gushyira mu bikorwa ibyo yasinyiye mu biganiro by’i Doha hagati yayo n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisitiri Jaquemin Shabani, yavuze ko iyi ntambwe yerekana impinduka igana ku masezerano y’amahoro, ayo biteganyijwe ko azashyirwaho umukono wa burundu mu byumweru bitatu biri imbere.

Avuga kandi ko mu biganiro by’i Doha bemeranyije guhagarika imirwano hagati y’impande zombi, kurengera abasivili no gucyura impunzi zitandukanye zimaze igihe mu buhungiro.

Ku ruhande rwa minisitiri w’itumanaho ari na we muvugizi wa Leta , Patrick Muyaya, yavuze ko amahoro ari kimwe mu byifuzo bya Perezida Felix Tshisekedi, ngo kuko yifuza kubungabunga ubusugire bw’igihugu ndetse n’ubwa karere kose muri rusange.

Ibiganiro by’i Doha byaje bikurikira ibindi byabereye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, tariki ya 27/06/2025, aho byahuzaga u Rwanda na Congo Kinshasa, mu rwego rwo kugira ngo bakemure amakimbirane y’intambara imaze iminsi mu burasirazuba bwa Congo mu mahoro.

Leta ya Kinshasa irahamagarira abafatanyabikorwa bayo bose, haba mu gihugu, ndetse no mu mahanga gushyigikira iyi gahunda nshya y’amahoro, ikanizeza ko ibimaze kugerwaho bizayifasha kurangiza iyi ntambara imaze igihe kinini mu Burasirazuba bwa RDC.

Rafiki

Inkuru yanditswe na: Rafiki

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 234.