M23 yerekanye ba Ofisiye 5 ba FARDC baheruka kuyiyungaho

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa M23 werekanye batanu bahoze ari ba Ofisiye mu gisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC) ndetse na Polisi ya Congo; mbere yo gutoroka bakawiyungaho.

Aberekanwe barimo Major Gakufi Desiré wahoze ari Komiseri wungirije wa Polisi ya RDC mu gace ka Kitchanga muri Masisi ushinzwe imiyoborere.

Barimo kandi Colonel Bahati Gahizi John wahoze ari komanda wungirije wa secteur ya 83 y’Ingabo za Congo, Lt Colonel Nkusi Frank, Major Saidi Zidane na Lieutenant Janvier Musafiri.

Aba basirikare bose ubwo berekanwaga bahurije ku kuba barahisemo kwitandukanya na FARDC, nyuma yo kutishimira uburyo Guverinoma ya Congo ihohotera abaturage bayo; by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Major Gakufi we yavuze ko atishimiye uburyo Guverinoma ya Congo irimo ikorana n’imitwe yitwaje intwaro.

Yavuze ko nko muri Kitchanga aho yakoreraga hari huzuye imitwe yitwaje intwaro (irimo na FDLR), aho abayigize bibaga inka z’abaturage b’Abatutsi bakajya kuzirya.

Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Major Willy Ngoma, yavuze ko kuri ubu hari abasirikare benshi bamaze kuva muri FARDC bakiyunga kuri M23.

Yavuze ko icyemezo cyo kwitandukanya n’Igisirikare cya Congo bariya ba Ofisiye bafashe “ni cyiza kandi gitanga icyizere”, avuga ko M23 ibashima cyane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *