Menya imishahara y’Abakuru b’Ibihugu mu Karere

Sangiza iyi nkuru

Abantu benshi bakunze kugira amatsiko ku mishahara y’abantu bokorera Leta mu nzego zo hejuru cyane ko biba bigoye kumenya ingano y’imishahara yabo. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ingano y’umushahara wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Tanzania, Uganda, Burundi, Kenya, Sudani y’Epfo na Repubulika iharanira Demokarasai ya Congo. Iyi mishahara twayiteguye tugendeye ku mateka y’aba Perezida agena imishahara y’abayobozi bakuru aheruka

Usibye iyi mishahara kandi hari ibindi byiyongera kuri ayo amafaranga, bifasha umukuru w’igihugu kuzuza inshingano z’igihugu neza. Muri byo twavuga: inzu yo kubamo, imodoka z’akazi, uburinzi n’ibindi.

Rwanda: Perezida Paul Kagame

Tugendeye ku iteka rya Perezida N°004/01 ryo ku wa 16/02/2017 rigena ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa abanyapolitiki bakuru b’Igihugu n’uburyo bitangwa, ryasohotse mu Igazeti ya Leta idasanzwe yo ku wa 23/02/2017 rigaragaza ko, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ahabwa umushara mbumbe ungana na miliyoni esheshatu n’ibihumbi ijana na bibiri na magana arandwi na mirongo itanu n’atandatu mu mafaranga y’u Rwanda (6,102,756 Frw) buri kwezi.

IbI bivuze ko ku mwaka ahembwa 73,233,072 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aha hakiyongera inzu yo kubamo ifite ibyangombwa byose, imodoka eshanu (5) z’akazi za buri gihe n’ibyangombwa byazo byose byishyurwa na Leta, amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi yose yishyurwa na Leta, uburyo bw’itumanaho rigezweho, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fagisi, interineti itagendanwa na interineti igendanwa, telefoni satelite, anteni parabolike n’irindi tumanaho ryose rya ngombwa mu biro, mu rugo n’ahandi hose bigaragaye ko ari ngombwa rimufasha kuzuza inshingano ze, byose byishyurwa na Leta.

Amafaranga akoreshwa mu rugo angana na miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda (6,500,000 Frw) buri kwezi, amazi n’amashanyarazi byishyurwa na Leta, uburinzi buhoraho haba ku kazi, mu rugo ndetse n’ahandi hose.

Icyitonderwa: Kuri aya mafaranga, Perezida wa Repubulika yongerwa i10% by’umushahara we buri uko imyaka itatu irangiye ari ku butegetsi.

Kenya: Perezida Uhuru Muigai Kenyatta

Perezida wa Kenya Ahabwa umushahara ungana n’ibihumbi ijana na mirongo itandatu na bitanu by’amashilingi ya Kenya buri kwezi. Aya angana n’amafaranga y’u Rwanda 14,762,341.07. Bivuze ko Perezida wa Kenya ahembwa 177,148,092.84 ku mwaka. Amafaranga yose akoreshejwe na Perezida wa Repubulika muri Kenya, yishyurwa na Leta igihe ibyo arimo kuyakoreshamo bifite aho bihurira n’akazi.

Uganda: Perezida Yoweli Kaguta Museveni

Perezida wa Uganda ahabwa amafaranga angana n’183,216 by’amadorari ya Amerika. Aya angana na 177,085,079.64 mu mafaranga y’u Rwanda. Kuri aya mafaranga hiyongeraho kwishyurirwa ibyo akenera byose umutekano we n’amafaranga yo kwakiza abashyitsi.

Tanzania: Perezida John Pombe Joseph Magufuli

Perezida wa Tanzaniya agenerwa umushahara mbumbe wa miliyoni 80 z’amashilingi ya Tanzania buri mwaka, aya angana na 34,995,312.19 mu mafaranga y’u Rwanda. Kuri uyu mushahara, hiyongeraho ibindi byose bihabwa umuyobozi w’igihugu nk’umutekano, inzu, amafaranga yo kwakira abashitsi n’ibindi.

Burundi: Perezida Evariste Ndayishimiye

Perezida w’u Burundi ahembwa umushahara ungana n’ibihumbi 47,300 by’amadolari ya Amerika, angana na 45,717,209.56 buri mwaka. Kuri aya mafaranga hiyongeraho inzu yo kubamo, imodoka , umutekano, itumanaho, n’ibindi byose akenera mu kazi byishyurwa na Leta.

South Sudan: Salva Kiir Mayardit

Perezida wa Repubulika ya Sudani y’Amajyepfo ahembwa ibihumbi 60 by’amadolari ya Amerika buri mwaka. Aya angana na 57,992,232 mu mafaranga y’u Rwanda. Aha hiyongeraho inzu, itumanaho, umutekano n’ibindi byangombwa nkenerwa mu kazi byose byishyurwa na Leta.

DRC: Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahembwa 51,500 by’amadolari ya Amerika. Aya angana na 49,776,665.80 mu mafaranga y’u Rwanda. Kuri aya mafaranga hiyongeraho ibyangombwa byose Umukuru w’Igihugu akenera byishyurwa na Leta.

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Menya imishahara y’Abakuru b’Ibihugu mu Karere
    Tanzaniya na DRC bahembwa make kandi ari abakire, bigaragara ko nta mururumba w’amafaranga bafite

    1. Menya imishahara y’Abakuru b’Ibihugu mu Karere
      Ujye witondera Comment wandika zitazagukoraho abafite umururumba ni bande?

    2. Menya imishahara y’Abakuru b’Ibihugu mu Karere
      Ujye witondera Comment wandika zitazagukoraho abafite umururumba ni bande?

  2. Menya imishahara y’Abakuru b’Ibihugu mu Karere
    Tanzaniya na DRC bahembwa make kandi ari abakire, bigaragara ko nta mururumba w’amafaranga bafite

  3. Menya imishahara y’Abakuru b’Ibihugu mu Karere
    Urakoze kuri iyi info. Mbe none ko wagiye umvanga imyaka n’amezi. the comparison is then difficult to make.

  4. Menya imishahara y’Abakuru b’Ibihugu mu Karere
    Urakoze kuri iyi info. Mbe none ko wagiye umvanga imyaka n’amezi. the comparison is then difficult to make.

  5. Menya imishahara y’Abakuru b’Ibihugu mu Karere
    Niba Atari ukwibeshya nukubeshya abaturage. Ayo yavamo za milliard tujya twumva bafatiriwe mumahanga?

  6. Menya imishahara y’Abakuru b’Ibihugu mu Karere
    Niba Atari ukwibeshya nukubeshya abaturage. Ayo yavamo za milliard tujya twumva bafatiriwe mumahanga?

  7. Menya imishahara y’Abakuru b’Ibihugu mu Karere
    Nonese ko nduzi President Paul Kagame ahembwa make cyane (about 7’000’000Fr) ugereranyije nabandi ba Presidents bagenzi be!!??

    Neza neza wagirango ni umwarimu mugenzi wacu muri EAC.
    Bitumye ntuza , sinzongera kwitotombera umushara muto.

  8. Menya imishahara y’Abakuru b’Ibihugu mu Karere
    Nonese ko nduzi President Paul Kagame ahembwa make cyane (about 7’000’000Fr) ugereranyije nabandi ba Presidents bagenzi be!!??

    Neza neza wagirango ni umwarimu mugenzi wacu muri EAC.
    Bitumye ntuza , sinzongera kwitotombera umushara muto.

  9. Menya imishahara y’Abakuru b’Ibihugu mu Karere
    Inkuru ni nziza gusa ntisobanutse neza. haraho wagaragaje umushahara w’ukwezi n’umwaka ahandi ntiwagira icyo uvuga niba ari umushahara w’umwaka cyangwa w’ukwezi.

  10. Menya imishahara y’Abakuru b’Ibihugu mu Karere
    Inkuru ni nziza gusa ntisobanutse neza. haraho wagaragaje umushahara w’ukwezi n’umwaka ahandi ntiwagira icyo uvuga niba ari umushahara w’umwaka cyangwa w’ukwezi.

  11. Menya imishahara y’Abakuru b’Ibihugu mu Karere
    Ko ba nyakubahwa tuzi bakize cyane cash zindi bazikurahe ko atava mugashahara
    Ndahamwako benshi bikoreramo nawe ubahemba

  12. Menya imishahara y’Abakuru b’Ibihugu mu Karere
    Ko ba nyakubahwa tuzi bakize cyane cash zindi bazikurahe ko atava mugashahara
    Ndahamwako benshi bikoreramo nawe ubahemba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *