fe2y0oqxmamqw8f.jpg

Meya Mutabazi yahishuye ibyo umwana we yamwandikiye ku matora

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashyize hanze ibaruwa umwana we w’umuhungu yamwandikiye umunsi umwe nyuma y’amatora, amubwira ko amukunda cyane, amwibutsa ko Imana yamufashije akayatsinda akaba meya.

Meya Mutabazi kuri Twitter mu rurimi rw’Igifaransa yavuze ko ” umuhungu wanjye Tiago, nyuma y’umunsi umwe amatora abayeho, mu gitondo cya kare yansanze mu buriri ampa igipfunyika yikoreye we ubwe. Cyarimo ibaruwa imeze idashamashe ariko irimo ubutumwa bwiza 100%. Imana isubize ugusenga kwe.”

Muri iyi baruwa Mutabazi yashyize hanze, uyu mwana we w’umuhungu yagiraga ati ” Papa ndagukunda cyane. Imana yaragufashije uba meya. Ndagusabira cyane, ndagushimira ibyo unkorera. Bizou…”

fe2y0oqxmamqw8f.jpg
Ibaruwa ya Tiago kuri Se Meya Mutabazi/ @MutabaziRich

Abamukurikira kuri Twitter bagaragaje kubyishimira gusa hari uwitwa Hon Ziravumera wanenze bizou za Tiago, ati ” Umuhungu wawe afite imyaka ingahe? Ibyo ku gusengera ngo ube maire byo nibindi bindi wikwishyira muri 18. Cyakora urikurera bajeyi neza peee, ngo bizou bizou bizou mujye mubigisha amagambo ya kigabo nka Shikama, Ramba, gahore kwisonga. Gahorane ingoga.”

Meya Mutabazi ni umwe mu bayobozi b’uturere bakunze kumenyesha ababakurikira kuri Twitter ibindi byo ku ruhande bitari ubutegetsi gusa. Bitandukanye n’abandi buri gihe baba bavuga ibya gahunda za Leta gusa nk’aho aribyo babamo gusa nta kindi. Aherutse gutorerwa kuyobora manda ye ya kabiri nka Meya wa Bugesera.

WASOMA: https://www.bwiza.com/?Umubyeyi-wa-Meya-wa-Bugesera-yamusanze-mu-biro-amutunguye-amubaza-ikibazo

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Meya Mutabazi yahishuye ibyo umwana we yamwandikiye ku matora
    Uburyo uyu bazina Mutabazi yitanga mu kwigaragaza mwitangazamakuru niba anitanga mu kazi byaba Ari byiza …

  2. Meya Mutabazi yahishuye ibyo umwana we yamwandikiye ku matora
    Uburyo uyu bazina Mutabazi yitanga mu kwigaragaza mwitangazamakuru niba anitanga mu kazi byaba Ari byiza …

  3. Meya Mutabazi yahishuye ibyo umwana we yamwandikiye ku matora
    Uburyo uyu bazina Mutabazi yitanga mu kwigaragaza mwitangazamakuru niba anitanga mu kazi byaba Ari byiza …

  4. Meya Mutabazi yahishuye ibyo umwana we yamwandikiye ku matora
    Uburyo uyu bazina Mutabazi yitanga mu kwigaragaza mwitangazamakuru niba anitanga mu kazi byaba Ari byiza …

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *