Bamwe mu baturage bo mu Midugudu y’Akagari ka Bikara mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, baravuga ko hari bamwe mu bagore bamaze guta abagabo n’abana babo, bajya gukodesha amazu ku ruhande, ingingo bavuga ko ari ugushaka gukora uburaya. Bamwe muri aba baturage, BWIZA yabasanze mu isanteri ya Kampala, bavuga ko nta banga ririmo kuba abagore bata ingo zabo bakajya gukodesha, ngo barahari benshi. Umugabo witwa Willy ati “ Ibyo muri iyi minsi birahanze. Barahari rwose no mu Mudugudu wa Rubindi, hari uwataye abana babiri n’umugabo. Akodesheje mu isanteri mu Kampala.” Umugore we yahise avuga ngo “ None mbonye ntacyo umariye sinaguta nkajya kwirwanaho? Barabata da nta gitangaza kirimo!.” Twizerimana Protais, ati “Ibyo biragwiriye nyine ni uburinganire buba butarumvikanye neza. Usanga hari abagore bashaka kubaho ukuntu, ni iby’imitekerereze y’abantu usanga baciriritse mu bwonko. Njyewe nzi nka babiri. Ujya kubona ukabona umugore yagiye gukodesha, nta shingiro bifite. Rimwe na rimwe n’ubukene bubigiramo uruhare, abasangiye ubusaba bitana ibisambo.” Yakomeje agira ati “ Umwe mu bagore bagiye kwikodeshereza ni uko yanze kubana n’umugabo we w’igisambo. Yagiye amuraburiza igihe yibye, yabonye atazabivamo ahitamo kwigendera.” Mukecuru Nyirangwijabanzi ati “ Ibyo bibaho n’ubwo nta kwirirwa mbarondora amazina. Barahari gusa ni nko gushaka gukora uburaya, abagabo bajye bamubona. Iyo umugore yahukanaga kera, yajyaga iwabo, umugabo akajya kumucyura, bitashoboka akaguma iwabo. Ni ugutungwa n’amafaranga y’abagabo, bamwe baba bashaka kwicuruza.” Akomeza agira ati “ None ubwo hari ibindi? Umugore wahahirwaga n’umugabo urumva yaba ajyanwe n’iki? Yatungwa n’iki? Barahari benshi n’ubwo ntari bujye mu kubavuga amazina, ariko barahari.” Umunyamabaganga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bikara, Uwase Triphine nta byinshi yashatse gutangaza akimara kumva ko umuvugishije ari umunyamakuru, ati “ Ndi mu nama.” Twongeye guhamagara telefoni ye ntiyacamo. Ibibazo by’ubwumvikane buke hagati y’abashakanye bikomeza kumvikana hirya no hino mu Rwanda. Ni mu gihe imiryango irengera abana itabaza ivuga ko aribo bahababarira bikomeye.


