Musenyeri Gérard Mulumba wari ukuriye abarinda urugo rwa Perezida wa Repibulika iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi akaba na se wabo, yitabye Imana kuri uyu wa gatatu.
Amakuru avuga ko Mulumba usanzwe ari umuvandimwe wa nyakwigendera Étienne Tshisekedi yaguye i Kinshasa, akaba yari arwaye Coronavirus. Inkuru y’urupfu rwe yemejwe n’abagize umuryango we.Musenyeri Mulumba witabye Imana afite imyaka 82 y’amavuko, yari umwepiskopi wa diyosezi gatolika ya Mweka mu ntara ya Kasaï aho yari amaze imyaka 28. Ku wa 21 Gicurasi umwaka ushize, Musenyeri Gérald Murumba yari yahawe akazi mu barinda Perezida wa Repibulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho yari akuriye umutwe wa Garde Civil wita kuri gahunda z’urugo rwa Perezida Tshisekedi. Abaye umuntu wa kabiri wa hafi ya Perezida Tshisekedi wishwe na Coronavirus imaze kwivugana abarenga 20 muri Congo Kinshasa.

2 Responses
Musenyeri Gérald Mulumba wari se wabo wa Tshisekedi yitabye Imana
Yari Musenyeri,akaba no muli presidential guard? Kandi bibiliya ibuza abakristu kwivanga muli politike?Birancanze kabisa.Ni gute Musenyeri muzima yajya kurinda urugo rwa president????Gusa ntibintangaje cyane,kubera ko na Musenyeri (archbishop) Nsengiyumva Vincent yari akuriye ishyaka MRND rya president Habyarimana.Amadini yataye umurongo Yezu yadusigiye.Yatubujije kujya muli politike.