Umwe mu bapadiri bo muri Arikidiyesozi ya Abuja muri Nigeria, Oluoma Chinenye John, yatumye abantu bacika ururondogoro nyuma yo kuvuga ko abantu bazajya binywera agasembuye nta kibazo, ngo iyi si imbogamizi yatuma batajya mu ijuru. Mu gihe bamwe mu bigisha iyobokamana bamagana agacupa, Padiri Oluoma Chinenye, yavuze ko agasembuye ari umuti kakaba keza ku buzima ndetse ko ugasomaho mu rugero aba nta kintu kibi akoze. Ku Cyumweru ubwo yari mu misa yagize ati ” Buri bintu Imana yaremye ni byiza harimo n’inzoga, iyo uyisomye mu rugero, bikuzanira inyungu, nta kibi uba ukoze.” Uyu mupadiri yasabye abari mu misa ko abanywa agacupa bakarenza urugero barekeraho, bakazajya bagasoma mu rugero, asaba abasanzwe batagasoma kutirirwa biga kugasoma gusa mu mutwe ” Mukibuka ngo Mwinywere inzoga ntibizatuma mutajya mu ijuru.” Ubutumwa bwa padiri Oluoma Chinenye bwateje impaka, bamwe babyemera abandi babyamagana bitewe n’ibyo bemera bakoresheje imirongo ya Bibiliya Ntagatifu/Yera. Padiri Oluoma Chinenye John, muri Arikidiyesozi ya Abuja muri Nigeria ni umuvuga butumwa, umwarimu, umuhanzi w”indirimbo z’Imana. Azwi cyane mu gutanga ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zireba umuryango mugari (society). Yashinze urubuga rwitwa wowcatholic.com, rutangaza ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika.

Padiri wo muri Arikidiyesozi ya Abuja muri Nigeria, Oluoma Chinenye John, yavuze ijambo ryakoze benshi ku mutima/Interineti

2 Responses
Mwinywere inzoga ntibizatuma mutajya mu ijuru-Padiri
Uyu Padiri afite ukuli.Abavuga ko kunywa inzoga ari icyaha,bitwaza aho bible ivuga ngo “Vino ni umukobanyi”.Ariko ntibasobanurire abayoboke babo GUKOBANA icyo bisobanura.Bisobanura ko unyweye agasinda,bituma akora ibibi.
Bakirengagiza ko Yezu yatanze Vino mu bukwe bw’i Kana.Imana ubwayo,ivuga ko Vino “ishimisha umutuma w’abantu” nkuko Zaburi 104,umurongo wa 15.