Nakunze umugore ufite umugabo ufuha cyane, ashobora kuzanyica

Sangiza iyi nkuru

Nitwa John ( amazina yahinduwe) ndi umusore w’imyaka 26 ntuye i Kigali. Nakunze umugore w’umuyisilamukazi duturanye ariko akaba afite umugabo umufuhira cyane, ubu mfite impungenge ko ashobora kuzangirira nabi akaba yanyica.

Uyu mugore ufite umwana umwe ndamukunda anyereka ko anyiyumvamo kandi nanjye ndamukunda. Iyo duhuye numva muri njye mpindutse mu mutima. Ntangira kuvuga amagambo menshi ariko na we ansekera cyane, ingingo inshimisha cyane.

Abo dukunze kuba turi kumwe banandusha n’imyaka mu by’ubunararibonye n’abagore, bambwira ko bashingiye ku byo bazi ku bagore, uwo mugore yaba ankunda.

Banyumvishije buryo ki uyu mugore ankunda, ariko bampa ‘warning (gasopo) ko afite umugabo ufuha kubi. Bambwiye ko aramutse ambonye yazanyirenza, bityo ko nahina akaguru.

Iyo mutekereje nibuka inseko ye gusa n’utubazo twinshi tuterekeranye akunda kumbaza afite amasoni menshi.

Inyamaswa idakenga yishwe n’umututizi, mba mfite ubwoba ko nshobora kuzazira umugore w’abandi. Kugeza ubu nta mwanzuro ndafata kuri iki kibazo, ndacyibaza icyo nakora.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Nakunze umugore ufite umugabo ufuha cyane, ashobora kuzanyica
    ahubwo ku kwica ntago bihagije ubundi se ko afite umugabo nrikumwe urashaka iki Koko mwana muto!!!!!

  2. Nakunze umugore ufite umugabo ufuha cyane, ashobora kuzanyica
    ahubwo ku kwica ntago bihagije ubundi se ko afite umugabo nrikumwe urashaka iki Koko mwana muto!!!!!

  3. Nakunze umugore ufite umugabo ufuha cyane, ashobora kuzanyica
    reka wikabya umugore wabandi washatse uwawe ko wazahomba byinshi

  4. Nakunze umugore ufite umugabo ufuha cyane, ashobora kuzanyica
    reka wikabya umugore wabandi washatse uwawe ko wazahomba byinshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *