Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yarahiriye guhamagaza Ambasaderi w’igihugu cye muri Congo Kinshasa, Consolateur Nitunga, mbere yo kumushyikiriza ubutabera.
Perezida Ndayishimiye yagize Nitunga Ambasaderi w’u Burundi i Kinshasa mu Ukwakira umwaka ushize, nyuma gato y’uko yari amaze kumwambura inshingano za Guverineri w’Intara ya Rumonge.
Perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje ko agomba kumuhamagaza akamushyikiriza ubutabera ku wa Kabiri tariki ya 10 Mutarama, ubwo yari mu ntara ya Rumonge aho yari yagiye kwereka abayituye Léonard Niyonsaba aheruka guha inshingano zo kuyibera Guverineri mushya.
Ambasaderi Consolateur Nitunga, ashinjwa na Perezida Evariste Ndayishimiye kugira uruhare mu bujura bwa sima ndetse n’amabati byari byatanzwe na Perezidansi y’u Burundi kugira ngo byifashishwe mu kubaka ndetse no gusana amashuri yo mu Rumonge.
Kuva mu Ukuboza umwaka ushize batatu mu bari bungirije Nitunga ku buyobozi bw’Intara ya Rumonge ndetse n’uwari umujyanama we bafunzwe bazira kugira uruhare muri iriya dosiye.
Perezida w’u Burundi yavuze ko yumvise ko Nitunga ari we wari ukuriye umugambi wo kwiba iriya sima n’amabati, bityo akaba agomba kumuhamagaza akamushyikiriza ubutabera.
Yabwiye abaturage ati: “N’umwe wahoze abayoboye narumvise ngo ni we wabategetse, ndaje muzane [we na bagenzi be] babanze baburane Bose.” Ubu nta wuzongera kwishyira hejuru ari umuyobozi. Na we nzamuzana ashyikirizwe ubucamanza.”
“Ubu nta byo gukina bigihari. Ubu bamaze gukora amadosiye. Uriya na we azaza ngo ni we waboheje. Waba uri umubyeyi mu rugo ukigisha abana gukora mu nkono? Ni akamaramaza! Ngo uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo. Tuzamuzana kandi ni we uzahanwa kurusha abandi, kuko ntibyumvikana.”
Perezida Evariste Ndayishimiye kandi yiyemeje guhagurukira abayobozi bo mu ishyaka CNDD-FDDD riri ku butegetsi mu Burundi, nyuma yo kubashinja kudindiza igihugu.
Byari mbere yo kwihanangiriza bategetsi barangara, abadakora ibikorwa bashinzwe, abadaha serivisi Abarundi, abasahura n’abanyereza umutungo w’igihugu ndetse n’abasiragiza abo bashinzwe kuyobora yagereranyije n’ababyeyi gito.

3 Responses
Ndayishimiye yarahiriye guhamagaza Ambasaderi w’u Burundi muri RDC akamushyikiriza ubutabera
S.E president w’uBurundi bazongere bamutore n’umugabo yigiye ku wacu w’uRwanda nawe utajya yihanganira amafufi,ikindi namukundiye n’ukwita ku barundi bose atavanguye akabafata kimwe Akita no gucyura impunzi mu gihe sematama wo muri Zaïre yiyeguriye xénophob ku gice kimwe cy’abaturage be

Mutama Never numugabo atagira nkunzi mubutware bwiwe kand Imana imukomeze cane