Umugabo witwa Rimenyande Jean Damascène wo mu kagari ka Kajinge mu murenge wa Hindiro w’akarere ka Ngororero, yatawe muri yombi azira kwigomeka ku myanzuro ya Minisitiri w’intebe igamije kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus.
Uyu mugabo w’imyaka 36 y’amavuko, yatawe muri yombi ejo ku wa 30 Werurwe, ku bufatanye bw’abaturage n’inzego zishinzwe umutekano nka DASSO na Polisi.
Ni nyuma to gutegura kujya gukwa umugore we babana mu gihe nta wemerewe gucuza ubukwe muri iki gihe u Rwanda n’Isi bihanganye n’icyorezo cya Virusi ya Corona.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Hindiro, Nsengiyumva Anastase, yabwiye Bwiza ko inzego z’ibanze zikimenya ko Rimenyande yateguye ubukwe, zamwegereye zikamusaba ko agomba guhagarika buriya bukwe undi akinangira.
Ngo byabaye ngombwa ko ubuyobozi bw’akagari bwongera kujya kwa Rimenyande kongera kumugira inama, undi araburwanya nk’uko Nsengiyumva yabisobanuye.
Amakuru avuga ko yirukankanye ubuyobozi n’umuhoro, gusa Nsengiyumva yavuze ko atabyemeza, n’ubwo yemera ko yarwanyije ubuyobozi.
Uyu muyobozi yanasobanuye ko kwa sebukwe wa Rimenyande bamusabye gusubika ubukwe, undi akinangira.
Nsengiyumva abisobanura yagize ati” kwa sebukwe bafashe icyemezo cy’uko bakwimura ubukwe bugashyirwa mu kundi kwezi, hanyuma babwira uwo mukwe wabo ngo inkwano azireke azazitange mu kwezi kwa kane, we ntiyabyemera atsimbarara ku bitekerezo bye by’uko ubukwe yateguye agomba ku bukora, ko n’ubwo kwa sebukwe babyanga abo yatumiye agomba kubakira.”
Gitifu wa Hindiro yavuze ko Rimenyande yafatanwe n’abandi bagore babiri yari yatumiye kugira ngo baze kumufasha gutegura ibyo kwakira abo yari yatumiye.
Abajijwe niba hari abaturage baba baritabiriye ubukwe Rimenyande yari yateguye, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Hindiro yavuze ko hari ababarirwa mu icumi inzego z’ibanze zamaze kubarura.
Hari amakuru kandi yavugaga ko Bwana Rimenyande asanzwe yarigometse ku buyobozi.
Kuri aya makuru, Gitifu Nsengiyumva Anastase yavuze ko ari impamo, akaba ari na yo mpamvu bamufashe kugira ngo babe bamutoza indangagaciro zamufasha guhinduka.
Yahakanye ko Rimenyande ari mu maboko y’ubugenzacyaha, ibyanemejwe na Marie Michelle Umuhoza uvugira Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha wabwiye Bwiza ko uriya mugabo ntawe RIB ifite.
Magingo aya Rimenyande Jean Damascène n’abagore babiri bafatanwe na we bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabaya.

4 Responses
Ngororero: Yatawe muri yombi nyuma yo kwigomeka ku buyobozi akoresha ubukwe
Abo baturage bumva nabi.
Baba bafite ubwenge buciriritse kuko ntabwo nabitandukanya n’imyumvire y’abacengezi.
Ni ugukomeza kubigisha ntakundi kuko ibyaye ikiboze irakirigata