Mu gace ka Ahero gaherereye mu ntara ya Kisumu ho gihugu cya Kenya, habereye igisa n’igitangaza ubwo umurambo w’uwashyingurwaga wasabaga amazi yo kunywa.
Byabaye ku wa kabiri w’iki cyumweru ubwo habaga umuhango wo gushyingura nyakwigendera, bageze mu gihe cyo kururutsa umurambo mu mva.
Nk’uko abatuye muri kariya gace babitangarije kimwe mu bitangazamakuru byo muri Kenya, nyakwigendera Denis Obiko ngo yari yapfuye urupfu rukomoka ku mbaraga zidasanzwe bikekwa ko ari iz’umwijima.
Mu gihe ishyingura ryajyaga mbere, mushiki w’uwashyingurwaga ngo yaguye igihumure yitura hasi, asaba abantu kujyana ikirahure cy’amazi ku isanduku ya musaza we.
Abakuru bo muri kariya gace basobanuye ko nyakwigendera ari we wavugiraga muri musaza we.
Umwe mu bitabiriye ishyingura yagize ati: “Yituye hasi ku butaka asaba amazi yo kunywa. Ijwi ntabwo ryari irye, ryari irya musaza we.”
Nyuma y’uko ayo mazi agejejwe ku isanduku, uwari wapfuye ngo yanasabye ko bazana umupira wo gukina na wo bakawushyira ku isanduku, anahamagara mu mazina incuti ze bakundaga gukinana agapira mbere y’uko apfa, nk’uko uwavuganye na KTN yakomeje abitangaza.
Ati: “Nyuma yahise ahamagara incuti ze. Ebyiri muri zo zahise zigaragaza zitera ishoti wa mu pira abandi barebera.”
Umusaza wo muri kariya gace witwa Ronald Ongari, yavuze ko ibyabaye muri kariya gace ari ibisanzwe bibaho mu gihe imyuka y’abakuru irakaye.

8 Responses
Ntibisanzwe! Umurambo wasabye amazi yo kunywa mbere yo kururutswa mu mva
Biteye ubwoba ,
None se barangije bamukurayl arabavusha?

Nkuko byagenze igihe Inzoka yashukaga Eva,uriya wavuze ntabwo ari umuntu,ahubwo ni umudayimoni wavugaga.

Biteye ubwoba pe.
Gusa izo ni imbaraga za sekibi.
Ahubwo ndibaza nti” uwo mupfu baramushyinguye cg yarazutse baramutahana?